Umuhanzi wo muri Nigeria , Tiwa Savage yahishuye ko yabaye umuhanzi kubera umusore yakundaga.
Umuhanzikazi Tiwa Savage uheruka mu Rwanda yahishuye icyatumye yinjira muri muzika avuga ko rwari urukundo yari afitiye umusore wakundaga guhora hamwe n’abahanzi.
Ibi Tiwa Savage yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri MTV Live ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza Filime ye “Water and Garri”.Ni Filime yavuze ko izasohokera kuri Amazon Prime video ikaba yarashowemo na Tiwa Savage igatunganywa na Unbound Studio.
Kuri uru rubuga rushyirwaho Filime muri Nigeria “Amazon Prime video” Water and Garri izaba ibaye iya mbere muri uyu mwaka.Ku ruhande rwa Tiwa Savage ibintu yakundaga kuva kera ari umwana kwari ugukina Filime gusa ngo aza kwisanga muri muzika kugira ngo yiyegereze umusore yakundaga.
Ati:”Iteka numvaga nzaba umukinnyi wa Filime nkanahora nkina.Gukina Filime nibyo byari ibanze kuri njye mbere y’umuziki, rero nagiye mu rukundo kubera umusore nakundaga wahoraga iruhande rw’abahanzi rero ndavuga ngo ibagirwa gukina Filime werekeze muri muzika”.
Tiwa Savage ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri muzika ya Afurika n’Isi muri rusange.
AMASHUSHO: Tiwa Savage yavuze ko kwinjira muri muzika ya bitewe n'umusore yakundaga cyane ariko uwo musore agahora hamwe n'abahanzi cyane.
Tiwa yavuze ko urukundo rwe rwa mbere rwari muri Cinema.
SURA @umunsiofficial usome inkuru irambuye#UmunsiNews pic.twitter.com/jRegPVbOwp
— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) April 16, 2024