Friday, May 3
Shadow

Kenya : Umukobwa w’uburanga umurika imideri Lupita Nyakisumo yarangaje abatari bake

Umukobwa ufite uburanga n’uburebure budasazwe Lupita Nyakisumo yarangaje abatari bake ubwo yamurikaga imideri nk’umwuga yihebeye.Lupita yari mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya aho akomoka.

Si ubwambere arangaje abasore n’inkumi mu Mujyi wa Nairobi  kuko ubwo yashyiraga hanze amashusho ye bwite kumbuga Nkoranyambaga ze akagaragaza uburyo akunda imideri benshi batangaye ndetse bakemeza ko impano ye afite ariko bagakemanga uburanga bwe.Muri aya mashusho Lupita yari imbere y’umurongo muremure w’abantu ahitwa Super Metro.

Muri aya mashusho Lupita Nyakisumo yari yajyanishije imyambaro migufi, inkweto ndende zirabura , urunigi mu ijosi n’ikanzu imwegereye.Lupita udakunda kugira umusatsi we , yaragiye  yongera kugaruka yambaye ikanzu y’umweru yitwara nk’uko yitwaye mbere , bifatwa nko gushaka kugaragaza impano ye muruhame.

Benshi bashimishimishijwe n’uburyo yifuje kugaragaza impano n’umuhate we wo gukora imideri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *