Tuesday, April 30
Shadow

Safi Madiba yaciye amarenga y’indirimbo nshya

Umuhanzi Niyibikora Safi yagaragaje ko hari indirimbo yifuza gusohora cyakora asaba uburenganzira abafana.

Uyu musore yahoze mu itsinda rya Urban Boyz nyuma aza kwerekeza muri Canada nyuma yo kurivamo ndetse akanatandukana n’umugore we Judith wahise ashaka undi mugabo akanabyarana umwana n’umugabo we mushya.Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bakomeye umuziki Nyarwanda ufite haba mu bigwi , mu ijwi no mu kuba awufitemo uburambe.

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , yaciye amarenga y’uko ashobora kuba afitiye abakunzi be agaseke karimo indirimbo , ababaza niba koko yayibaha ndetse aranarahira.Safi Madiba yagize ati:”Ese uwabaha indirimbo nshya ?”. Nyuma y’iri jambo yarengejeho ati:”Nukuri”.Ibi byagaragaje ko indirimbo ishobora no kuba yararangiye akaba ari ikimenyetso yakoreshaga abasaba kuba bayitegereje.

Benshi bamushimiye, bamubwira ko bayitegereje ndetse ko bamukunda cyane.Safi Madiba yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Valantina’ imaze amezi 2 kuri YouTube ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 250.

Ifoto Safi Madiba yakoresheje kuri Instagram ye

Ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *