Advertising

“Bakobwa mwige kwigira” ! Umugore yavuze ko atajya yiringira amafaranga y’abagabo kuko iyo bamusize nubundi ntacyo ahindukaho

06/28/23 13:1 PM

Ubusanzwe abantu benshi basabwa kwigira no kwirwanaho mu buzima bwabo bwa buri munsi , bakabwirwako hari ubwo biba ngombwa ko ubuzima buhinduka bityo abatarabashije kwimenya no kwigira bagahura n’ako kaga gahomeye.Uyu mugore yahanuye bagenzi be ababwira ko amafaranga y’abagabo ntacyo ashoboraa kubafasha mu gihe bo badashobora kwifasha.

 

Jackie Matubie yavuze ko we ashoboye kwita ku bana be atiringiye ubufasha bw’abagabo abaribo bose ngo na cyane ko umuntu yizera ku isi ariwe ubwo n’abana be afite kugeza ubu.Uyu mugore wamamaye cyane mu gukina filime yagiriye inama abagore bagenzi be ndetse n’abakobwa abasaba kwiga kwigira mubyo bakora byose bakamenya kuzigama no kumenya kwishakishiriza nk’inzira nziza yo kubona imibereho myiza aho gutega amaboko.

 

Uyu mugore wicyamamare muri cinema yavuze ko we akora cyane kugira ngo agere kubyo ashaka cyane ko ngo aba adategereje ubufasha ku bagabo ngo kuko iyo bamusize nubundi ntacyo ahindukaho.Uyu mugore yemeje ko gutegereza amafaranga y’abandi bagabo aribyo bituma umugore aba uwo agomba kuba ndetse n’ikintu cyo kwigira kikamufasha kuba uwo agomba kuba ntakabuza.

 

Uyu mugore n’ubundi yavuze ko atakiri mu rukundo cyangwa atagikundana na Papa w’abana bekubera kubabazwa no kutitabwaho na cyane ko ngo kubwe yumva ko byose yabyishoborera ntawe asabye inkunga iyariyo yose yo kugira ngo abashe kubaho we n’umuryango we.

 

Mu butumwa uyu mugore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ari umugore wigira ko atari umugore ugirwa n’abagabo.Mu magambo ye yagize ati ” njye ninjye wigize, uko abantu bamvira mu buzima ute n’ubundi nta kintu na kimwe mpindukaho mu buzima bwanjye ndakomeza nkaba wawundi ninayo mpamvu mpora nkomeye kandi nkarushaho kuba mwiza.”

 

Abantu benshi bakomeje kwandikira uyu mugore bamuha message zihumure ndetse zimwe zikora ku mutima bamubwirako akomeye akwiye gukomeza kwigira.Uyu mugore yagiriye inama bagenzi be yo kumenya ko nabo bashoboye abasaba guhagarika gutega amaboko kubagabobabo ahubwo abasaba kujya gukora bakihangira imirimo nk’uko we yabikoze.

 

 

 

Source: TUKO

Banner

Previous Story

Rurangirwa muri muzika ya Nigeria Davido arashinjwa gutera inda umwana w’umukobwa witwa Ninathelite akanga kurera umwana

Next Story

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Pasiteri Théogène Niyonshuti waranzwe n’amarira n’agahinda

Latest from IMYIDAGADURO

Dj Dizzo yapfuye

Dj Dizzo wari umaze igihe arembeye mu Bitaro arembejwe n’uburwayi bwa Kanseri yapfuye nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri
Go toTop