Umuhango wo gusezera bwa nyuma Pasiteri Théogène Niyonshuti waranzwe n’amarira n’agahinda

28/06/2023 15:57

Hari saa kuminebyiri z’igitondo ubwo umuryango, inshuti, itorero rya ADEPR bajyaga gufata umurambo wa Pasiteri Théogène Niyonshuti . Yabonye izuba kuwa 1 mutarama 1982, atabaruka saa tanu zijoro kuw 22 kanama 2023 azize impanuka.

 

Kuri uyu wa kane taliki 28 kanama 2023 mu karere ka rulindo, umurenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba, umudugudu wa Bikamba mu Isibo gukunda umurimo turi gusezera bwanyuma Pasiteri Théogène Niyonshuti.Yagonzwe avuye muri Uganda ageze I kabare ahagana saa sita zijoro abona ubutabazi bitinze. Nibura abaje kumutabara bamugezeho saa sita zamanywa.

 

Mu rugo rwe haruzuye kuburyo abafite imitima yoroshye bari kurira amarira ari yose, mu rugo rwe huzuye abantu bari gusenga kuko n’ubundi ubuzima bwe yabumaze asenga akorera Imana yamuhamagaye.Saa tanu n’igice nibwo umurambo wa nyakwigendera wari ugejejwe iwe mu rugo. Kuva umurambo we wahagera abantu benshi kwifata byanze kuburyo amarira ari yose.

 

Uwari uyoboye umuhango yavuze ko ntampamvu abantu bakwiye kumuherecyeza mu marira kuko ngo yari yarasabye ko yazaherecyezwa mu byishimo n’indirimbo.Niko byagenze yahise asaba Korari kuririmba bahita baririmba indirimbo irimo ubihamya igira it” wabaye intwari uyobora benshi ku Mana, aratashye umukozi w’Imana aratashye intwari ya benshi.”

 

Ni indirimbo uvuga ko hari abapfa bapfiriye mu Mwami, barihukira mu Mwami. Bati ” wakoreye Imana mukunzi igendere ruhuka mugeni wa Kristu.”Pasiteri Théogène Niyonshuti wapfuye afite imyaka 40, yari azwi nabenshi abanyarwanda abarundi ndetse n’abantu bumva ikinyarwanda Bose.

 

Yabwirizaga Kenshi yifashishije ingero zubuzima bukakaye yanyuzemo Nk’umwana wo ku muhanda. Ni inyigisho ibiganiro yatambutsaga anyuzamo gutebya nurwenya cyane.Yari umushumba wa paruwasi ya Muhima mu itorero rya ADEPR ka muhoza mu mujyi wa Kigali.

 

Pasiteri Ndayizeye ati” ndamuzi ataraba na Pasiteri. Yari afite impano yihariye mu ivugabutumwa ijyanye nubuzima yanyuzemo, yabaye imfubyi aba ku muhanda ariko arakizwa. Yari umuntu wahindutse wifitemo Umutima wo gukunda.Pasiteri Ndayizeye Kandi avuga ko uyu nyakwigendera yari umuntu ufite ubwitange bwo gufasha abana bo kumuhanda akabafasha ndetse akanabarihira amashuri.

 

Asize abana bane n’umugore.Mu buhamya bwe yivigiraga ko Ari umwe mu bantu cyangwa abapasiteri badatinya kuvuga iyo bigeze mu kuvuga ahahise habo.Yivigiye ko Kandi nyuma yo kurambirwa ubuzima bubi yari abayemo bw’amayoga nitabi, muri 2003 yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza ndetse yari agihagazemo yemye mpaka atabarutse.Nyuma yo kwakira agakiza, yasubiye mu mihanda maze akurayo bamwe yahasize abahindurira ubuzima bamwe abafata nk’abana be abandi abarihira amashuri biga imyuga.

 

 

 

 

Source: Inyarwanda

 

Advertising

Previous Story

“Bakobwa mwige kwigira” ! Umugore yavuze ko atajya yiringira amafaranga y’abagabo kuko iyo bamusize nubundi ntacyo ahindukaho

Next Story

Yapfuye nyuma y’iminota 10 gusa koze ubukwe ari no ku isabukuru ye y’amavuko

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop