Rurangirwa muri muzika ya Nigeria Davido arashinjwa gutera inda umwana w’umukobwa witwa Ninathelite akanga kurera umwana

28/06/2023 13:14

Kimwe n’abandi bahanzi batandukanye bakunze gushinjwa kwigrika abo baryamanye bakanga gufata inshingano zo kurera abana babo, umuhanzi Davido nawe yashyizwe muri ako gatebo yanga kurera abana umwana bivugwa ko yabyaranye na Ninathelite.

 

Umuhanzi Davido wamamaye cyane muri muzika ya Nigeria ndetse na Africa muri rusange agakundwa n’abatari bacye kubera uburyo airirmba ndetse n’uburyo yigereza abafana be akoresheje amarenga yo kwisunga ibyamamare bitandukanye bimurusha izina muri muzika y’isi, akomeje gushinjwa gutera inda umukobwa witwa Ninathelite akanga kurera umwana babyaranye.

 

Nk’uko uyu mukobwa Ninathalite abivuga atangaza  ko uyu muherwe w’umuhanzi Davido ukiri na muto mu myaka , yamuteye inda gusa akaba yarananiwe gufata inshingano zo kwita ku mwana yabyaye cyangwa ngo amuhe ubundi bufasha butuma umwana akura neza yitaweho n’ababyeyi bombi aho gukuriria ku mubyeyi umwe nawe udafite ubushobozi kandi afite ababyeyi bose nk’abandi bana bose muri rusange.

 

Mu mashusho yanyujije ndetse akaba akomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbugankoranyambaga, uyu mukobwa avuga ko yahuye na Davido muri 2017 ndetse ko bari mu munyenga w’urukundo ndetse na mbere yahoo hose.Uyu mukobwa yemeza ko kandi yamukundaga cyane na we amukunda na cyane babinyuzaga mu magambo bombi babwiranaga bari kumwe.

 

Muri ayo mashusho akomeje kwamamara cyane hirya no hino uyu mukobwa avuga ko Atari aziko uyu muhanzi Davido afite umugore arinayo mpamvu ngo yamwemereye.Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Davido ahazwi nka inbox, uyu muhanzi aba yinginga uyu mukobwa kureka kumuteza abantu ndetse ko atiteguye kuba yahita arera undi mwana babyaranye gusa akamusaba ko ngo atamuteza isi ahubwo akamusaba kumuhishira ibanga bagakomeza kubana neza.

 

Uyu muhanzi kuri we aravuga ko abagore benshi bamushinjije kubatera amada ariko ngo kuri uyu mukobwa we icyo ashaka ni ukumutesha umutwe gusa.Clark mukuru wuyu muhanzi Davido nawe bivugwa ko yandikiraga uyu mukobwa inbox amubwira ko azareba uko yagira inama umuvandimwe we akemera uyu mwana.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

Micheal Jackson yasubijwe mu ninkiko ku byaha aregwa byo gusambanya abana b’abahungu ashinjwa na Wade Robson uvuga ko yamusambanyije ubwo yari afite imyaka 7

Next Story

“Bakobwa mwige kwigira” ! Umugore yavuze ko atajya yiringira amafaranga y’abagabo kuko iyo bamusize nubundi ntacyo ahindukaho

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop