Zambia yasinye amasezerano y’ubufatanye n’u Bushinwa agamije kubaka uruganda rwa mbere rukora inkingo za Korera mu gihugu.
Uwo mushinga, watangajwe ku wa Mbere Tariki 07 Ukwakira 2024, ugamije gufasha Zambia guhangana na korera, indwara imaze gutera ingaruka zikomeye ku buzima rusange no ku musaruro wabo.
Icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga gifite agaciro ka miliyoni $37 angana na 47,415,900,000 RWF , kizakorwa binyuze mu bufatanye bwa Sosiyete y’Iterambere ry’Inganda muri Zambia (IDC) n’Ikigo cyo mu Bushinwa cyitwa Jijia International Medical Technology Corporation.
Uru ruganda ruzaba rushobora gukora inkingo za korera zingana na miliyoni eshatu buri mwaka.
Mu muhango wo gusinya ayo masezerano wabereye i Lusaka, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yagarutse ku kamaro k’uwo mushinga mu kurandura burundu korera mu gihugu.
Yanavuze ko Zambia ishobora kuba igicumbi cyarwo ku mugabane wa Afurika, mu gihe bigaragara ko ari umugabane uri kwiyongera mu baturage umunsi ku munsi.
Yagize ati: “Aya masezerano agaragaza ko Zambia, Afurika ndetse n’Isi yose dushobora gukorana neza. Intego ni uguhindura Zambia igicumbi cy’inganda kugira ngo zishobore kugira amasoko manini.”
Nk’uko biteganyijwe muri ayo masezerano, u Bushinwa buzatanga inkingo za korera zingana na miliyoni eshatu mbere y’uko uru ruganda rutangira gukora.
Zambia yahuye n’icyorezo gikomeye cya korera muri uyu mwaka, cyahitanye abantu barenga 400 kandi kigera ku barwayi barenga 10,000. N’ubwo iyi ndwara ivurwa igakira, ikomeza kuba ikibazo gikomeye cyane cyane mu gihe cy’imvura.