Abakuru b’Ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Amajyepfo, SADC bashyize iherezo ku butumwa bw’ingabo z’ibyo bihugu zari zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.
Inama y’abakuru b’ibihugu yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amashusho yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu bitandukanye , ba Minisitiri w’Intebe naba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga , ikaba yayobowe na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Dambudzo Mnangagwa uyoboye uwo muryango.
Umwanzuro wa 10 mu myanzuro yafashwe muri iyi nama, uvuga ko SADC ishyize iherezo kuri Manda y’ingabo zari mu butumwa bwa SAMIDRC mu Burasirazuba bwa Congo, aho ingabo za Tanzania , Malawi na Afurika y’Epfo zahanganaga n’umutwe wa M23.
Abakuru b’Ibihugu bya SADC bavuze ko izi ngabo zitangira gutaha mu byiciro.
Bavuga ko bashyigikiye inzira zo gushakira amahoro Congo Kinshasa binyuze mu biganiro bya Politiki bihuza impande zitandukanye zirebwa n’ikibazo yaba iza Leta , izitwaje intwaro n’abasivile.
SADC yasabye amahanga gufasha abaturage bari mu bibazo bitandukanye muri Congo bitewe n’intambara.
Ingabo za SADC zari muri Congo kuva mu Ukuboza 2023 aho zagiye zirwana n’inyeshyamba za M23 ariko biba iby’ubusa kuko zagiye zitsindwa uyu mutwe ugafata ibice binini ndetse nazo zigafatwa nawo.
SADC irimo ingabo zo mu bihugu nka Tanzania , Malawi na Afurika y’Epfo bagera ku 5.000.
Iyi nama yari yitabiriwe na Zimbabwe, Botswana , DRC , Madagascar , Mozambique Afurika y’Epfo , Zambia ,n Lesotho , Eswatini , Malawi, Mauritius , Angola na Sychelles.