Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa 17 Werurwe 2025 ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bazatangira ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza.
Mu itangazo bageneye abanyamakuru Polisi y’u Rwanda yagize ati:” Ku wa 17 Werurwe 2025 , Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bazatangira ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere”.
Bakomeje bagira bati:”Ni ibikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza Kwibohora31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda’”.
“Uruhare rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izindi nzego”.
Ibi bikorwa bizakorwa mu Gihugu hose mu gihe cy’Amezi atatu hizihizwa Kwibohora31 n’imyaka 25 y’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.
Ibi bikorwa bizizihizwa mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buvuzi , kubungabunga ibidukikije , kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.
Ingabo na Polisi by’u Rwanda byongeye gushimira abaturage ku ruhare n’ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.
Ibi ni ibokorwa byinjiza u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora aho kuri ubu , Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye.