Abiga mu mashuri ya muzika mu Rwanda bagaragaza ko bafite inyota yo kuwukora kinyamwuga, kugira ngo uzabateze imbere bahuza impano bifitemo n’ubumenyi bakura mu mashuri.
Ingabire Fresh na Ishimwe Cedric ni bamwe mu biga muzika i Kigali, bahisemo kwiga guitar kubera ko bayikunda, kandi ngo na muzika biga biteguye kuzayibyaza umusaruro.
Naho Berabose Eric wo mu Karere ka Rubavu, asanzwe acuranga piano ariko ngo yasanze hari ubumenyi bwisumbuye akeneye kuvana mu ishuri.
Ni mu gihe Rutagungira Yves Nicolas wo mu Murenge wa Kimironko we ashaka kuzakora umuziki igihe azaba atangiye ikiruhuko cy’izabukuru.
Bamwe mu biga muzika basanzwe ari abaririmbyi bifuza guteza imbere impano hashingiwe ku bumenyi buva mu ishuri.
Uwashinze iri shuri rya muzika ry’i Kigali, Rugwizangoga Eliel, avuga ko abagera ku 1800 bamaze kurinyuramo kandi abona byarabagiriye akamaro. Amashuri yigisha muzika aracyahura n’imbogamizi zirimo ubucye bw’abarimu babizobereyemo n’ibikoresho bidahagije, bigatuma umubare w’abakora umuziki mu buryo bwo kwirwanaho ukomeza kuzamuka.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira urwego rw’ubuhanzi ahabarizwa n’abanyamuzika.
Abayobozi b’amashuri ya muzika bavuga ko nibabona ubushobozi, bazigisha na muzika Nyarwanda yifashisha ibikoresho gakondo birimo inanga, iningiri, umuduri, icyembe, umwirongi n’ibindi.