https://youtu.be/pbHt638odzY
Mu nkuru yacu y’uyu munsi turagaruka ku nkuru ya Celine Dion na Rene Angelil babanye imyaka igera kuri 22 bagatandukanywa n’urupfu.
Urukundo rwa Rene Angelil na Celine Dion ruzahora mu mitwe y’abantu nk’uko Celine Dion yabirimbye ubwo yari agifite agatege.Celine Dion watwaye ibihembo bitandukanye birimo na Grammy Awards , yatandukanye n’umugabo we muri 2016 batandukanywa n’urupfu.
https://youtu.be/pbHt638odzY
Mu 1993 nibwo aba bombi batangaje ko Celine Dion yavuze ngo ‘Yego’, yemerera Rene Angelil wamufashaga muri muzika ye.
Celine Dion n’umugabo we batangiye gukorana mu buryo bwiza nk’umuhanzi n’umufasha muri muzika Celine Dion afite imyaka 12 y’amavuko.Ku myaka 19 nibwo batangiye gukundana gusa urukundo rwabo barurekera kure y’itangazamakuru. Nyuma y’umwaka umwe (1994), nibwo bakoze ubukwe baza kubyarana abana 3 barimo impanga zavutse mu 2010 ; Nelson na Eddy na Rene Charles wavutse muri 2000 nyuma gato yo kubana.
Mu bihe 3 bitandukanye umugabo wa Celine Dion baramupimye bamusangamo ‘Kanseri’ bituma uyu muhanzikazi ava muri muzika ajya kumwitaho.Muri 2021 nyuma y’imyaka 6 uyu mugabo apfuye, Celine Dion yatangaje ko akibona umugabo we mu buzima bwe bwa buri munsi”.
Celine Dion yagize ati:”Njya niyumva nk’aho Rene yampaye ubuzima bwose nifuzaga mu myaka yose twabanye no kugeza uyu munsi.Njya mbona abana banjye , nkabitegereza, tubana nawe.Turacyabana nawe. Ni umwe mu bagize ubuzima bwacu, rero ngomba kuvuga ko mfite imbaraga”.
Nyuma y’imyaka myinshi umugabo we apfuye , Celine Dion yahuye n’ibibazo byinshi by’ubuzima bwe nk’uko yabitangaje mu Kwezi kwa Ukuboza 2022 nibwo Celine Dion anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yatangaje ko bamusanzemo indwara yitwa ‘Stiff- Person Syndrome’.
https://youtu.be/pbHt638odzY
ESE BAHUYE GUTE ?
Mu 1980 , Nyina wa Celine Dion yamufashije gukora indirimbo ye ya mbere, C’est n’est qu’un Reve’, Nyuma y’aho abavandimwe ba Celine Dion baje kubona izina rye ku gifuniko cya Album y’umuhanzi wo muri Canada Ginette Reno, barangije bamwoherereza indirimbo ya Celine Dion.Uyu muyabo wari ufite imyaka 38 muri icyo gihe yahise atumiza kuri Celine Dion wari ufite imyaka 12.
Mu 1981: Angelil yahise amusinyisha amasezerano y’imikoranire anamusezeranya kumuha ubwamamare kubera impano yari afite.Mu gahe gato cyane Rene Angelil yafashije Celine Dion gukora Album yise, La Voix du bon Dieu.Ni Album yahise yamamara cyane muri Quebec.
BATANGIYE GUKUNDANA RYARI ?
Mu 1987 nibwo Celine Dion na Rene Angelil batangiye gukundana.Bamaranye imyaka 7 bakundana , nibwo basohokanye mu buryo buziguye na rubanda babibona , aha Celine Dion yari afite imyaka 19 y’mavuko.
Muri iki gihe Celine aganira n’ikinyamakuru PEOPLE , yavuze ko bahisemo guhisha umubano wabo kubera impano ye.Yagize ati:”Twahisemo kubihisha kubera impano yacu,Nari ndi mu rukundo mu ibanga.Ubu rero numva nari maze kwitegura wo kujya mu rukundo”.Celine Dion yahishuye ko zimwe mu ndirimbo ze zirimo ; ‘My Story , My Dream’. Mu 1988 akimara gutsinda irushanwa yahatanagamo yatangaje yavuze ko yishimiye kumarana.Celine Dion na Rene bakoze ubukwe muri 94.
TUZAKOMEZA IGICE CYA 2 CYEREKEYE ABANA YABYEYE.
https://youtu.be/pbHt638odzY