Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwije inkuru y’uyu mugore warakaye cyane nyuma yuko umugabo we yanze kumugurira imisatsi ihenze maze inshuti ze zimugira inama yo gukina umugabo we kugeza igihe amukoreye ibyo ashaka maze niko kumena amazi mu buriri.
Mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, bijya gutangira uyu mugore yagiraga inshuti ze bagirana inama maze azibonana imisatsi myiza ihenze cyane niko nawe gutaha abikoza umugabo we ngo amugurire iyo misatsi ariko umugabo we abitera utwatsi kuko byari bihenze cyane.
Muri ayo mashusho kandi uyu mugore wo muri Kenya agaragara yarakaye cyane kubera umugabo yanze kumuha ibyo ashaka, yagaragaye yivugisha avuga ko nawe ashaka kumera nk’inshuti ze mbese nawe arashaka kugira imisatsi myiza ihenze nk’inshuti ze nawe agasa neza.
Niko uyu mugore yabikojeje inshuti ze maze zimugira inama yo gukina umugabo we maze nawe niko gutangira kumenya amazi mu buriri we n’umugabo we bararamo. Yakomezaga avuga ko niba inshuti ze zifite ibihenze n’umugabo we nawe akwiye kumugurira imisatsi ihenze nawe agasa nk’inshuti ze.
Abantu benshi bakomeje kwibaza icyateye uyu mugore kurakara kandi umugabo we nta mafaranga afite ngo amugurire ibihenze ariko burya mu buzima uzanyurwe nibyo ufite, kuko nibyo bicye Hari ababibuze.
ESE KOKO BIRAKWIYE ?
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: ghpage.com