Advertising

Unukinnyi ukomeye wa Real Madrid yatangaje ko agiye kuyivamo

26/06/2024 08:11

Umukinnyi wa Real Madrid witwa Vinicius Tobais yatangaje ko agiye gusezera kuri Real Madrid n’abafana bayo muri rusange.

Gusezera ikibuga cya Santiago Bernabeu , abafana , Ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madrid n’abandi bayifite ku mutima kwa Vinicius Tobais, yabitangaje anyuze ku butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ].

Amasezerano ya Vinicius Tobais muri Real Madrid ararangira mu mpera z’Ukwezi kwa Kamena uyu mwaka , uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko ajye gushakira amahirwe ahandi.

Vinicius yatangiye kugaragara mu ikipe y’abakuru ari muri Real Madrid akina ku ruhande rw’iburyo.

Yagize ati:”Yari imyaka ibiri myiza kuri njye yo kwiga, kongera ubunararibonye, no gukura. Ku ikipe ya Tekenike , Ubuyobozi, abakinnyi bagenzi banjye ndabashimiye cyane”. Natewe ishema n’amahirwe nahawe yo kwambara uwo mwambaro wa Real Madrid”.

Yakomeje agira ati:”Tuzongera guhura Madridistas”.

Uyu musore wamenyekanye nka Vinicius Tobais , yasezeye inzego zose harimo na Nacho Fernandez . Nacho nawe watangaje ko azava muri Real Madrid nyuma y’imyaka 23 ayirimo.

Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Vinicius Augusto Tobias da Silva.Yavutse tariki 23 Gashyantare 2004 bivuze ko afite imyaka 20 y’amavuko. Yavukiye i Sāo Paulo muri Brazil. Yari umukinnyi wa Real Madrid nk’intizanyo ya Shahktar Donetsk.

Nacho Fernandez yageze muri Real Madrid afite imyaka 10 ari muri 2001 atangira gukina muri 2012.

Amusezera, Vinicius yagize ati:”Nacheteee , Kapiteni wanjye, byari umunezero gukinana nawe iyi myaka yose”.

Vinicius yakomeje avuga ko Nacho ari umukinnyi udasanzwe ugomba guhabwa byose mu buzima.

 

Previous Story

Rubavu: Uwaguye mu muvundo wo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi yashyinguye hatangazwa undi wapfuye

Next Story

Sobanukirwa : Kuki gutwita bitera abagore kuruka bya hato na hato?

Latest from Imyidagaduro

Go toTop