Nemeye Platini wahoze muri Dream Boyz , yanze kugira icyo atangaza nyuma yo kubazwa ku itandukana rye na Ingabire Olivia basezeranye nk’umugabo n’umugore nyuma hakaza kumvikana inkuru zitandukanye zirimo n’uko batandukanye.
Mu gitaramo cya Gen – Z Comedy mu gace ka ‘Meet Me To night’ , niho Platini P wari umutumirwa w’umunsi yabajirijwe iki kibazo gusa aryumaho ntiyagira icyo agitangazaho.Uyu muhanzi yasanganijwe iki kibazo cy’urugo rwe , abazwa niba yaratandukanye n’umugore we nk’uko amakuru yatangiye gukwirakwira muri Gicurasi abivuga ngo nyuma yo gusanga umwana babyaranye atari uwe.
Mu gusubiza iki kibazo , Platini P yagize ati:”Uyu mwaka ntabwo wanyorohereye kubera byinshi byavuzwe mu itangazamakuru byerekeye urugo rwanjye ariko nta gisubizo gitangaje mfite kuri ibyo bintu, kuko nkunda urugo rwanjye, umwana n’umugore gusa navuga ko nanyuze mu bihe bitanyoroheye na n’uyu munsi ndi gushaka gusobanukirwa neza.Rero numva ari icyo navuga”.
Ibya Platini n’umugore we byagiye hanze muri Gashyantare uyu mwaka kuko hari amakuru yavugaga ko batari bakibana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo nk’uko basezeranye.
Platini kandi yagaragaje ko umuziki watumye arara amajoro atekereza ubwo yari akiri kumwe na mugenzi we , itsinda Dream Boz rigihari gusa ngo ubu ibyiza byamujeho.