Kuri uyu wa 20 Kanama 2024, Itorero King Jesus Ministry ryafashije abatishoboye bageze mu zabukuru babaha ibyo kurya n’amafaranga bifite agaciro k’amafaranga angana na Miliyoni 25 Z’amafaranga akoreshwa muri Uganda angana na 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana rivuga ko Imana isaba abantu bayo bafite ubushobozi gufasha abatishoboye aho kubambura n’ibyo basanganwe nk’uko byatangajwe na Pastor Eric na bamwe mu bagenewe iyi mfashanyo.
Yagize ati:”Ariko Imana ntiyadutumye gutwara iby’abantu ahubwo yadutumye kubafasha igihe cyose.Kandi yaduhaye igihe cyayo, iduha n’ijambo ryayo iduha n’ibyo gufasha abo bantu. Ni ngombwa rero gufasha abantu bafite ibibazo mu buzima kuko gufasha bizana umugisha nk’uko ijambo ry’Imana riri”.
Abaturage bafashijwe , bagaragaje akanyamuneza kenshi ndetse bashimira Imana kubwa Eric wabagejejeho ubufasha. Ati:”Umutima wanjye uranezerewe kuko nabashije guhabwa ibyo kurya n’amafaranga. Imana yarakoze yatuzaniye Eric”.
Pastor Eric Umuyobozi wa King Jesus Ministry, yatangarije Umunsi.com ko bafashije abantu bageze muzabukuru batakibasha gukora imirimo yabo.Yagize ati:”Twashije abantu bo mu Karere ka Isingiro , muri Mbarara ho muri Uganda. Abantu ntabwo bari bakibasha gukora kubera ko bageze muzabukuru. Twabahaye ibyo kurya n’amafaranga yo kubafasha kugura utundi tuntu tutabashije kuzana”.
N’ubwo bakoresheje amafaranga angana na Miliyoni 12 RWF angana na Miliyoni 25 z’amafaranga akoreshwa muri Uganda , Eric avuga ko intego yabo ari ugukwirakwiza ubwiza bw’Imana no gufasha abantu bayo nk’uko intego ze zimeze.