Advertising

Doctor checking the blood pressure of a patient

Uburyo bworoshye ushobora kumenya niba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso

11/04/24 13:1 PM

Uburyo busanzwe bukoreshwa ari nabwo abaganga batugira inama yo gukoresha mu kumenya igipimo amaraso yawe agenderaho, ni ugukoresha imashini zabugenewe ushyira ku kuboko ukamenya igipimo cy’umuvuduko w’amaraso yawe.

Izi mashini zipima umuvuduko w’amaraso igihe umutima uteye amaraso uyohereza mu mubiri (systolic pressure) n’igihe uri kuruhuka witegura kongera gutera (diastolic pressure).

Hypertensions cg se umuvuduko ukabije w’amaraso ni imwe mu ndwara zifata bucece, zikazahaza umuntu atamenye neza uko yarwaye, kuko ntijya ipfa kugaragaza ibimenyetso.

Nubwo hypertension idapfa kugaragaza ibimenyetso; gusa hari ikimenyetso kimwe gishobora kukwereka ko waba ugiye kwibasirwa n’iyi ndwara, bigusaba gutega amatwi neza.

Niba wumva umutima wawe utera, ukaba ubyumvira mu matwi yawe, bishobora kuba ikimenyetso cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Uru rusaku rurushaho kwiyongera nko mu gihe uryamye cg wicaye ahantu hacecetse.

Bigenda bite iyo ufite umuvuduko ukabije w’amaraso?

Mu gihe ufite umuvuduko ukabije w’amaraso, amaraso aca mu mijyana y’amaraso izwi nka carotid arteries ijyana amaraso mu mutwe hose no mu bwonko, iragenda igaca no mu matwi. Iyi mijyana iba ufite imbaraga nyinshi, kubera gusunika amaraso cyane.

Ibi nibyo bituma wumvira umutima utera mu matwi (heartbeat). Ushobora kubyumvira mu gutwi kumwe cg yombi.

Iyi niyo mijyana ya carotid igaburira amaraso mu gice cy’umutwe no mu bwonko, ijosi no mu maso
Uburyo busanzwe ushobora kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso ni uguhindura imyitwarire isanzwe ya buri munsi.

Mu gihe byaba bidakunze, muganga niwe ufata icyemezo cyo kugutangiza imiti kugira ngo umuvuduko w’amaraso ugabanuke.

Source:https://www.bda.uk.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubushakashatsi: Bimwe mu byagufasha kubaho igihe kirekire

Next Story

Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko ugiye kwibasirwa ni indwara zo mu mutwe

Latest from Ubuzima

Ibanga ryihishe mu nyanya ni ikawa

Inyanya ubusanzwe ni ikiribwa cy’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu by’umwihariko kuko kiri mu cyiciro cy’ibirinda indwara, ibigabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye, zirimo ifata udusabo
Go toTop