Umukobwa ukiri muto yaje gusamirwa hejuru ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuza kujya gusaba imbabazi umukunzi we mauzaniye imapano y’indabyo.
Muri video yifashe mbere yo kujya kureba umukunzi we yasangije abamukurira ibyiyumviro yari afite nyuma yo gutandukana n’umukunzi we. Yavuze ko yumvaga yabuze amahwemo ndetse yari yaragerageje kumwikuramo gusa ntibyamushobokera
Yari afite indabyo ziteguye neza ndetse yumvaga ngo afite ubwoba nubwo yari yizeye ko byari bugende neza. Uhereye igihe inkuru ye yandikwagwa kuri TUKO.co.ke ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze yasangijeho inkuru abamukurikira abantu benshi bahise birukira muri comment nuko batangira kwinigura bavuga ko ari kugura urukundo.
Iyi nkuru abantu benshi ntibayivuzeho rumwe cyane ko bayihuza niyiheruka yavugaga umukobwa wahaye impano umuhungu bakundanaga umukufi uhagaze arenga 520,000Ksh. Aho bamwe bavuze ko ntaho biba bitandukaniye no kugura urukundo.
Umwanditsi:BONHEUR Yves