Uruhu rw’amavuta rukunze kugorana kuko rugira uduheri twinshi, ndetse niyo umuntu yisize amavuta usanga ayaga cyane, yakisiga poudre akamera nk’utayisize nyuma y’igihe gito. Kugirango rero ibyo bibazo byose bishire ushobora gukoresha igi ku buryo bukurikira.
Fata amagi 5 y’amanyarwanda ukuremo umuhondo wayo uwukoroge
Wushyire ku isahani irambuye
Bishyire ku zuba buri munsi kugeza byumwe neza, irinde kuba washyiramo umweru w’amagi mu gihe uri gukoraga kuko byazajya kuma byaranutse kuko umuhondo gusa utajya unuka nabi.
Bimaze kuma neza fata ayo magi mu ntoki uyavungure ukoresheje ibinganza kugeza abaye agafu korohereye nka poudre
Iyo fu y’amagi uzajya uyisiga buri munsi mbere yo gukaraba
Yisige usa nkuri gukuba cyane ukoresheje eponge cyangwa se agatambaro.
Bimarane iminota 15 ubone kubikaraba
Jya ubikora buri munsi kugeza aho uboneye ko uruhu rwawe rwumutse neza amavuta aturuka ku binure atakirimo.
Umwanditsi:BONHEUR Yves