Abayobozi bo mu Mujyi wa Vladimir uherereye mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru Moscow mu Burusiya, babujije abanyeshuri kwambara imyambaro ifite aho ihuriye n’imyemerere mu gihe bari ku ishuri.
Abarebwa cyane n’iri bwiriza ni Abayisilamu, aho batemerewe kwambara ibitambaro bipfuka mu maso cyangwa mu mutwe bizwi nka ’hijabs’ cyangwa ’niqabs’. Minisiteri ishinzwe uburezi muri ako gace, yatangaje ko ari uburyo bwo kugenzura imyitwarire myiza y’abanyeshuri.
Bavuze ko bigamije kubahiriza Itegeko Nshinga ry’u Burusiya, rigena ko mu bigo bya Leta hatagomba kuvangwamo ibijyanye n’imyemerere. Aka gace ka Vladimir kashyiriweho iri bwiriza, gatuwe na 1% bari mu idini ya Islam.Minisitiri yagize ati:’Birabujijwe ku banyeshuri kwa mbara imyambaro cyangwa ibirango by’idini runaka birimo ‘Hijabs cyangwa niqabs n’ibindi”.
Ibi kandi ngo byakozwe hagamijwe kwita ku myitwarire yabo by’umwihariko kuringaniza ibyerekeye imyemerere n’amadini. Ibi byo kubuza abanyeshuri kwambara Hijabs cyangwa niqabs byatangiye ubwo muri Sale y’abanyeshuri yaberagamo ibitaramo habaye kwatwakwa mu Kwezi kwa Kamena uyu mwaka bikaba no muri Dagestan bigatuma umuyobozi ushinzwe iperereza Alexander Bastryskin ashyiraho iri tegeko.
Nyuma yo gushyiraho iri bwiriza , abo mu muryango wa Chechnya na Ramzan Kadyrov bavuze ko “Tuzica uwariwe wese uzagerageza gukuramo abana bacu Hijabs. Nzabica uwo azaba ari we wese , bazaba abanzi bacu kandi abanzi bacu b’imbere ndetse azaba umwanzi wa Islam”. Kadyrov.
Ibi byo kutambara ibi bitambara bihisha amaso, bizubahirizwa n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’amashuri yisumbuye. Leta uvuga ko kubera ko ari impamvu z’umutekabo bikwiriye kubahwa by’umwihariko n’abavuga ko bakuriye amadini.