Advertising

U Burundi na Congo ntabwo byitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

11/08/2024 15:25

Igihugu bibiri bituranye n’u Rwanda ntabwo byitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda.

Ibi byatewe ahanini n’uko umubano wabyo n’u Rwanda utameze neza. Igihugu cy’u Burundi cyinjiye mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo cyaciye umubano wacyo n’u Rwanda ubwo cyafungaga imipaka yacyo kigakumira abaturage kugenderanira.

Iki gihugu kandi cyakunze gushinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa Red Tabara utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye , gusa u Rwanda rugahakana aya makuru rukemeza ko ari ibihuha no gushaka guhunga ibibazo byabo.

U Rwanda rufite byinshi rufasha u Burundi , ntabwo rwigeze rwigana iki gihugu ngo rufunge umupaka ndetse abayobozi b’u Rwanda bagiye bavuga kenshi ko mu gihe bakwifuza umubano mwiza ntakabuza ku Rwanda.

Ibi byatumye Leta y’u Burundi idahagararirwa muri ibi birori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame ndetse na Evariste Ndayishimiye Perezida w’u Burundi ntiyigera ahakandagira.

Ni kimwe kandi na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi nawe utabashije kwitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame kubera ibibazo by’intambara biri mu Gihugu cye gusa akaba akunda ku byegeka ku Rwanda.

Muri ibi birori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, abakuru b’Ibihugu barenga 22 bamaze kugera mu Rwanda aho bamaze no kugeza kuri Stade Amahoro aho biri kubera.

Previous Story

LIVE : Umuhango wo kurahira kwa Paul Kagame

Next Story

Udushya twaranze irahira rya Perezida Paul Kagame

Latest from Amatora 2024

Go toTop