Advertising

Tom Close yemeje igitaramo gisimbura icya Tems wasuzuguye Abanyarwanda

02/04/25 16:1 PM
1 min read

Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yamaze kwemeza igitaramo gisimbura icya Tems wavuze ko kubera umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atazataramira mu Rwanda kuko ngo arirwo ruwubuza.

Nyuma yo kubona Tems asubitse igitaramo yari afite mu Rwanda ku wa 22 Werurwe 2025 , Tom Close yahise ahigira guca icyo yise agasuzuguro maze abaza Abanyarwanda niba bamushyigikira maze babyemeza batazuyaje.

Kuri uyu wa 04 Gashyantare nibwo Minisitiri Utumawishima Jean Nepo Abdallah yahaye umugisha iki gitaramo maze na Tom Close atazuyaje ahita yemeza itariki abwira Abanyarwanda ko gahunda ariyo guhurira muri BK Arena.

Yagize ati:”It’s a HERE WE GO! Murakoze cyanye Minister @jnabdallah
Abari tayari mwigaragaze kandi mugeze aya makuru hose. Isango ni muri @bkarenarw ku itarike 22/03/2024 🔥🔥🔥🔥”.

Minisitiri Utumawishima yagaragaje ko hari abahanzi bo hanze bagwa mu mutego wo kutagira amakuru ahagije abasabira kutabahutaza.

Ati:”Mwaramu rubyiruko! Ndabizi murahuze muri iyi minsi kandi muri mukazi neza. Igitaramo cyateguwe na Tom Close twakimenye. Tuzafatanya”.

Yakomeje agira ati:”Abahanzi b’Abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w’Ibihuha no kwitiranya muri iyi nkubiri iri mu Karere. Mu gukomeza gutegura iki gitaramo, mushyiremo korohera inshuti z’Abahanzi bo mu Mahanga. Abenshi nta makuru bafite , ntimubahutaze”.

Tom Close yari yasezeranyije abakunzi be igitaramo cye ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop