Nyuma yo gushyira hanze Album yise ‘Plenty Love’, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben aravugwaho ko yasabye kuzajya kubyarira muri Canada.
Uretse ibitaramo bizenguruka Isi afite , The Ben ategerejwe muri Canada muri uku Kwezi kwa Gashyantare na Werurwe. Kuba agiye gutaramira muri Canada kandi umugore baherutse gukora ubukwe, Uwicyeza Pamella akaba afite inda nkuru , byatumye benshi batekereza ko yahise asaba kujya kubyarira muri Canada.
Kugeza ubu amakuru agera ku umunsi.com avuga ko The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bari mu Gihugu cya Tanzania aho bazava berekeza muri Canada aho The Ben yamaze gusaba ko yazabyarira kubera ko Pamella ashobora kubyara igitaramo cya The Ben kirimbanije.
Bivugwa ko aya ari amahirwe yahuriranye gusa bikaba umugisha kuri The Ben uzabasha kwita ku mugore we neza mu gihe hari n’abandi bemera ko The Ben na Uwicyeza Pamella bamaze kwibaruka bakabigira ibanga.
Mu gihe gito The Ben amaze yongeye kwiyereka abakunzi be, yazamuye u Rwanda rwigikundiro yari afite mbere akiri muri Press One muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.