Advertising

U Buhinde: Abantu 28 baraye bahiriye munzu isanzwe iberamo imyidagaduro

05/28/24 5:1 AM
by
1 min read

Muri Leta ya Gujarat  iherereye mu burengerazuba bw’u Buhinde , abantu 28 biganjemo abana baraye bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’imyidagaduro.

Aya makuru yatangajwe n’ubuyobozi bwo muri iyi Leta ya Gujarat ashimangirwa na Police yaho, aho  Koiseri wayo  witwa Raju Bhargava  yemeje  ko inkongi y’umuriro yatangiye ku mugoroba  w’ejo aho abantu bakorera imyidagaduro. Bhargava yavuze ko ibikorwa  by’ubutabazi byahise bikorwa kandi umuriro ugenda ugabanuka.

Uyu yavuze kandi ko hakozwe ibishoboka  byose ngo hatabarwe abantu benshi, muri bo 20 bajyanywe kwa muganga. Umuyobozi mukuru muri iyi Leta Bhupendra  Patel yavuze ko itsinda ry’abakora iperereza ku buryo bwihariye ryatangiye kureba icyaba cyarateye iyo nkongi y’umuriro.

Amashusho yagaragaye kuri televiziyo yerekana umwotsi mwinshi mu kirere ndetse  agaragaza ko ahantu hahiye hangiritse  bikomeye. Polisi yo muri aka gace yavuze koi maze gufata abantu babiri bakekwaho kuba baragize uruhare muri iyi  nkongi y’umuriro.

Isoko: One India

Sponsored

Go toTop