Abapolisi bari gukurikiranwa nyuma yo kurya umushinwa akayabo kamafaranga bamubeshye itegeko ritabaho

01/06/2024 21:31

Umushinwa yariwe akayabo ka 5000 y’amadolari y’Amerika n’abapolisi bamubeshye  ko gukundana n’umukobwa wo muri Zimbabwe bitemewe n’amategeko.

Umupolisi ukomoka ukomoka ahitwa bikita na mugenzi we bahatiye uyu mushinwa kwishyura amadolari 5.030 bamuhora ko yakundanye n’umukobwa wo muri  Zimbabwe bitemewe , nkuko ubushinjacyaha  bwabivuze.

Bivugwa ko uyu mushinwa, Gong Changlin, yari mu rukundo na Tafadzwa Maphosa, umuturage wo muri Zimbabwe.

Ku wa 12 mata 2024, Madamu Chengeto Pwaka, umugenzacyaha wo kuri sitasiyo ya polisi ya bandura, hamwe n’uwo bakoranaga, Nicodemus Mubvumbi, berekeje mu kirombe  gicukurwamo amabuye y’agaciro  cya Bikita bajya  gushaka  gushaka amafaranga mu ushinwa.

Ushinjwa ngo yabwiye umushinwa  witwa Changlin ko yamenyekanye ko akundana  n’umunya Zimbabwe kandi ari icyaha ku Mushinwa kugirana umubano n’umugore wo muri Zimbabwe.

Pwaka yamweretse ikarita igaragaza ko akora mu ishami rishinzwe iperereza ku byaha (CID) maze amutegeka kumwishyura US $2000 ngo atamufunga.

Uyu Pwaka na mugenzi we babwiye uyu mushinwa ko bamenye ko yakuriyemo  inda uyu mukunzi we bamusaba akandi kayabo byatumye atanga agera ku US$5 000.

Aba polisi bari gukurikiranwa n’ubutabera.

Advertising

Previous Story

Umuhanga mu kuvanga umiziki Rj The Dj yavuze amagambo akomeye ku Rwanda

Next Story

Amarangamutima ya Jado Sinza ugiye kuba muramu wa Nema !

Latest from HANZE

Go toTop