Umuvanzi w’imiziki wo mu gihugu cya Tanzania Remeo George uzwi cyane nka Rj the Dj, yavuze ko iyo yumvishe izina u Rwanda cyangwa agasoma aho byanditse, yumva ikintu cyiza.
Uyu muvanzi w’imiziki (Dj) ufite inkomoko muri Tanzania asanzwe ari Dj wihariye wa Diamond platnumz akaba na mubyara we, kuri ubu arimo kubarizwa mu Rwanda aho yaje gushyigikira The Ben mu gitaramo kizaherekeza imikino ya BAL, ubwo azaba asusurutsa abakitabiriye akazanataramira muri Chrysal Lounge, mu rwego rwo gushyira akadomo ku bitaramo byaherekeje imino ya BAL 2024.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 31 gicurasi 2024.
Yagize ati: “iyo mbonye ahanditse ijambo u Rwanda cyangwa rivuzwe , numva igihugu cyiza gifite abakobwa beza, abantu beza banezerewe kandi gifite amahoro.”
Ubwo yabazwaga ibisobanuro by’amwe mu mashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze buba buri mu Kinyarwanda, niba ari we ubyiyandikira cyangwa afite undi muntu ubimufashamo.
Yagize ati: “cyera tukiri abana iwacu twari abayisiramu, twigaga Qor’an byakunanira bakagukubita mpaka ubimenye, ubu bwo twarakuze iyo nshaka kuyiga mpamagara mwarimu nkamubaza nti wampa Qor’an isobanuye mu giswayili?, naje gusanga iyo ukeneye ikintu ugishakisha.”
Yongeraho ati:”uko mbyumva ndamutse ngiye Canada ngomba gukoresha ururimi rwaho n’ahandi hose nkunda , Abanyarwanda sinzigera nandika icyongereza cyangwa igiswayili mu gihe ndimo kubwira abanyarwanda, ku bw’ibyo niyigisha ikinyarwanda nkoresha googe nkayisobanurira bityo nkabimenya.”
Ubwo yasabwaga kugira icyo abwira abakiri bato ku buzima bugoye bw’imikorere bacamo muri iki kinyejana , yavuze ko bagomba guhatana