Umuhanzi Habimana Thomas [Thomson] ,ni umwe mu bahanzi bashyize hanze umuzingo mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2025. Album yise ‘Ubuyobe’ yasohotse tariki 04 Mutarama 2025 n’ubwo hari indirimbo zari zarasohotse mbere ari nayo mpamvu twifuje kuzibumvisha uko zakabaye.
Habimana Thomas wamenyekanye nka Thomson, yabwiye UMUNSI.COM ko n’ubwo ari Umuyobozi w’Ishuri , yifitemo n’impano y’ubuhanzi ndetse Album ye ya Gatatu yise ‘Ubuyobe’ ikaba ikubiyemo indirimbo ziburira urubyiruko kudakoresha , nabi imbuga Nkoranyambaga no kutishora mu biyobyabwenge.
Mu magambo ye yagize ati:”Ndi umuyobozi w’Ishuri ariko na none ndi umuhanzi. Ubuhanzi ni impano yanjye yo mu buto niyo mpamvu natekereje ku kwibutsa urubyiruko ko u Rwanda rw’ejo hazaza ruri mu maboko yarwo nkabinyuza muri iyi Album nzasohora ku wa 04 Mutarama,2025”.
Yakomeje agira ati:”Album yanjye nayise ‘Ubuyobe’ kuko ni izina nahuje n’urubyiruko rukoresha imbuga Nkoranyambaga mu buryo butari bwiza rimwe na rimwe , hakanaziramo n’abatifuriza u Rwanda ineza, baba bashaka kubashuka ugasanga nabo bakoze nkabo batazi ko bisenyera Igihugu. Nabasabye kureka Ubuyobe ahubwo bakarwanya bene abo”.
Thomson wagaragaje inyota yo kuyobora u Rwanda kugeza atanze Kandidature, yanavuze ko kuri Album ye ‘Ubuyobe’ hariho indirimbo zibuza urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge.
Ati:”Umuzingo wanjye kandi uriho izindi ndirimbo nke 3 zigisha urubyiruko kumenya uko rwakwirinda gukoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko nkarusaba no kwigisha bagenzi babo”.
Album ya Habimana Thomas [Thomson] yise ‘Ubuyobe’ iriho indirimbo zigeze mu 10. Zamurikiwe mu gitaramo yise ‘3×2’ yahuriyemo na mugenzi we Fica Magic nawe wari uri kumurika umuzingo we wa Gatatu yise ‘Umugisha’. Akaba ari igitaramo cyabaye tariki 04 Mutarama 2025.
TWUMVANE INDIRIMBO ZIGIZE UMUZINGO WA THOMSON ‘UBUYOBE’.
Indirimbo ya mbere ni iyo yise ‘Ubuyobe’ yahuriyemo na Fica Magic uri mu bafite ijwi ridasubirwaho mu Rwanda.
REBA UKO IGITARAMO CYO KUMURIKA ALBUM YA THOMSON CYAGENZE KU WA 04 MUTARAMA 2025 KURI TOGETHER MOTEL
Itsinda The Same riherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo se ‘Kunda cyane’ ryataramiye abakunzi baryo muri iki gitaramo cyagize umuteguro mwiza.
Umuraperi Fizzo Mason yateye ingabo mu bitugu bagenzi be, Fica Magic na Thomson nawe ataramira muri Album Launch yiswe 3×2.
Thomson yaririmbye zimwe mu ndirimbo zo kuri iyi Album zamenyekanye cyane mdetse n’izo bamumenyemo mu myaka yatambutse.
Isha Mubaya , umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda nawe yataramiye abakunzi be.
Umuraperi Racine , yafatanyije n’abahanzi bagenzi be yiyeraka abakunzi be muri iki gitaramo cyamurikiwemo Album 2 z’abahanzi bafitanye umubano udasanzwe Fica Magic na Thomson.
Fica Magic wamuritse umuzingo we, yataramiye abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye bakunze.
Mc Broskie akaba umuhanzi uzwi nka T Blaise ni we wari uyoboye icyo gitaramo ariko nawe yagize umwanya wo kuririmbira abakunzi be.
Lil Chance uherutse gukorana indirimbo na Social Mulla nawe yataramiye abakunzi be.
Umuraperi [Best Samaritan] nawe yataramiye abakunzi be zimwe mu ndirimbo bamuziho nka ‘Nyina w’inyange’ n’izindi.
Umuraperi Kilamba yiyeretse abakunzi be
Ijambo rya Mr Orange [Lambert] na Habimana Thomas aka Thomson.