Tom Close ari gusabirwa inkunga yo guca agasuzuguro

03/13/25 13:1 PM
1 min read

Muyombo Thomas [ Tom Close ], yashakaga guca agasuzuguro ka Tems ariko agasabwa agera kuri 70.000.000 RWF kugira ngo igitaramo kibe. Benshi ku mbuga nkoranyambaga , batangiye kugaragaza ko Tom Close yari akwiriye gufashwa kuko izo Miliyoni yasabwaga zari nyinshi kandi abasuzuguwe ari Abanyarwanda bose muri rusange.

Kugeza ubu BK Arena niyo nyubako ihenze cyane mu Rwanda mu bizeramo ibitaramo by’abahanzi. Ubwo Tems wo muri Nigeria, yatangazaga ko ahagaritse igitaramo yari afite mu Rwanda tariki 30 Mutarama uyu mwaka, Tom Close kimwe n’abandi Banyarwanda ntabwo bashimishijwe na byo by’umwihariko bitewe n’impamvu yatanze.

Tems anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze yagize ati:”Mu minsi yashize namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda, ntazi ko hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo. Sinigeze nifuza kugaragara nka ntibindeba ku byerekeye ibibera mu Isi, ndetse nsabye imbabazi niba byarageze kuri urwo rwego. Muri make na makuru nari mfite ku biri kuba”.

Hadaciye kabiri, umuhanzi Tom Close ukunze kugaragaza ishyaka ryinshi kuri muzika Nyarwanda no kuri Politike by’umwihariko kubaba bavuga nabi u Rwanda, anyuze kuri X nawe yasabye Abanyarwanda kumugaragariza niba bamushyigikiye kuko yumvaga yaca agasuzuguro ka Tems ahita ateguza igitaramo.

Yagize ati:”Abumva twaca agasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n’Abanyarwanda muri BK Arena kuri iyi tariki , mubigaragaze muri Comments”.

Benshi mu bayobozi bakomeye hano mu Rwanda barimo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi  Dr Utumatwishima bagaragaje Tom Close bazamushyigikira igitaramo kikaba.

Nyuma y’igihe kingana n’Ukwezi Tom avuga ko arimo kwitegura icyo gitaramo cyo guca agasuzuguro, ku wa 11 Werurwe 2025 yahise atangaza ko agisubitse ndetse ko ntanagahunda yo kongera kugisubukura ishobora kubaho ariko arenzaho ko imyiteguro yose yari yayirangije ibintu byagaragaje ko hari inkomyi yabayeho.

Hashingiwe ku nyandiko BK Arena yahaga abantu bashakaga gutegurira igitaramo muri BK Arena, Tom Close yasabwaga byibura kwishyura 10.000.000 RWF z’aho gukorera igitaramo.

Amakuru kandi avuga ko mu minsi ibiri yo gutegura iyo nyubako, buri munsi yagombaga kwishyura 5.000.000 RWF  mu minsi 2 akaba 10.000.000 ubwo yose hamwe akaba 20.000.000 RWF.

Tom Close yasabwaga kandi kwishyura ibyuma byo kwifashishwa muri BK Arena bifite agaciro ka 30.000.000 RWF akaba 50.000.000 RWF.

Tom Close yasabwaga gukodesha Generator itanga umuriro iyo usanzwe washize, agasabwa agera kuri 10.000.000 RWF ndetse n’andi yagombaga guha abahanzi agera kuri 10.000.000 RWF akaba 70.000.000 RWF.

Bashingiye kuri ibi bamwe batangiye kugaragaza ko Tom Close yagombaga gufashwa.

Uwiyise ‘Kanisekere’ yagize ati:”Ntabwo mbona byagombaga kuba inshingano za Tom Close gutegura ‘event’ nk’iyi wenyine. Niba umuhanzi yarasuzuguye , ubwo ni wese Abanyarwanda. No gutegura byagombaga gukorwa natwe twese. Dufite Arena ariko kuyikoreramo ibiduhesha agaciro bikomeje kugorana (…..)”.

Uwiyise Kemnique ati:”Abanyarwanda ntago ubazi baragushuka ukagirango muri kumwe bikazarangira usibye guhinga bigaramiye. Ubundi se iyo muvuga guca agasuzuguro ninde , ninde wababwiye ko abantu bari ku rwego rumwe”.

N’ubwo ntawe batunze urutoki, gusa kimwe n’abandi bose bagize icyo bavuga , bahengamira kukuba Tom Close, yaragombaga gufashwa kugira ngo icyo gitaramo kigende neza.

Kugeza ubu nta muyobozi wari wagira icyo atangaza kuri iki gitaramo cya Tom Close yari yise icyo guca agasuzuguro ka Tems.

Isoko: Inyarwanda & X ( Influencera)

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop