Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wamamaya Rusine yasabye umukunzi we kuzamubera umugore.
Rusine umaze kumenyekana mu rwenya no ku biganiro bitandukanye kuri imwe muri Radiyo zikomeye mu myidagaduro hano mu Rwanda, yakoze igikorwa cya kigabo asaba umukunzi we witwa Iryn Nizra ko yazamubera umugore bakabana akaramata.
Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Rusine yafashe ifoto ya Nizra kuri uyu wa 12 Kanama 2024, amaze kumwemerera ku mubera umugore, ayishyiraho ashimangira ko yiboneye umumararungu wamubwiye ko azamubera mutima w’urugo.
Yarengejeho amagambo y’urukundo agira ati:”Uyu munsi ushyize ikimenyetso ku ntangiriro y’umubano wacu wa burundu.Mfatanyije na buri gutera ku mutima wanjye ,nguhisemo. Ubuzima bwuzuye ibitwenge, urukundo no kuvumbura ibishya turi kumwe. Sinjye uzarota tubanye nka gukunda ibihe byose ubuziraherezo”.
Yakomeje agira ati:”Kugukunda byampinduye umuntu mwiza kurushaho, ndashaka kuzasazana nawe. Ngusezeranyije kuzakubaha no kugukunda ibihe byose. Nzuzuza umunezero mu buzima bwawe no kuzahagararana nawe mu bihe bikomeye kubera wahinduye buri segonda rigize ubuzima bwanjye bwiza. Ndagukunda”.
Benshi mu byamamare banyuzwe cyane n’iyi nkuru bamwereka ko bamushyigikiye.Aba twavuga ni nka Nel Ngabo usanzwe mu itsinda rya Kina Music , Nyambo Jesca uri mu rukundo na Titi Brown, Sandrine Isheja basanzwe bakorana kuri Kiss FM n’abandi batandukanye.
Rusine yamamaye ubwo yatangiraga gukina Cinema ivanze n’urwenya ariko agakina nk’umusinzi. Ubwo yari atangiye gufatanya na Clapton Kibonke nabwo izina rye ryakomeje kuzamuka kubera umwihariko yahise ahereza Kingonke guhera ubwo nawe agatangira gukina ari umusinzi.
Rusine n’umukunzi we ntabwo batangaje itariki y’ibindi birori icyakora ngo bizatangazwa mu gihe cya vuba.
Imyidagaduro Nyarwanda ikeneye Rusine bigendanye n’uburyo yitwara ku rubyiniro ndetse n’uburyo afasha bagenzi be.Rusine yerekanye ko byose bishoboka ku munyempano ubwo yahabwaga akazi kuri Radiyo ndetse akabikora neza.
Yambitse impeta Nizra mu gihe benshi batekereza ko uby’umukunzi we bishobora kuba ari Comedie na cyane ko hari abataratinyaga kuvuga ko ari imikino yo muri filime ndetse kugeza ubu bakaba batari babasha kubyemera kugeza umunsi azagaragaza amatariki y’ubukwe cyangwa bageze mu rugo.
Si we wenyine mu byamamare ukoze iki gikorwa cyakora icyo twamwifuriza ni uguhirwa mu rukundo rwe.