Advertising

Rubavu: Uwaguye mu muvundo wo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi yashyinguye hatangazwa undi wapfuye

26/06/2024 07:39

Umuturage witwa Ahishakiye Mutoni waguye mu muvundo wakurikiye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa 25 Kamena 2024.

Uyu muturage yaguye mu muvundo w’abatutage bari baje kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero ubwo yari aje kwiyamamaza ku wa 23 Kamena 2024.

Umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Uzarerwanimana Isaa, yavuze ko urupfu rw’umuvandimwe we rwatewe n’umuvundo w’arimo basohoka kuri Site , dore ko ngo banagonze Abapolisi bari ku muryango bashaka gutaha.

Yagize ati:”Yari yishimiye ariwe, uduterera indirimbo , ubwo amasaha yo gutaha yari ageze , abantu bashatse gusohoka ari benshi mu kivunge , ubwo bari bageze ku muryango babasabye kugenda bitonze ariko kubera imbaraga zari inyuma barasunitse bamwe bagwa hasi barabakandagira, tuje kureba dusanga nawe yabigendeyemo”.

Umuyobozi muri Komisiyo y’Imiyoborere muri FPR Inkotanyi, Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscene , Senateri Mureshyankwano Marie Rose, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu , inzego z’Umutekano n’abandi bayobozi batandukanye mu muryango wa Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu baje kwifatanya n’umuryango wa Ahishakiye Mutoni ubwo yaherekezwaga.

Dr Sindikubwabo, yatangaje ko umuryango wa FPR Inkotanyi wababajwe cyane n’urupfu rwa Ahishakiye Mutoni, ashimangira ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango we, ndetse yemeza ko hari undi muntu wavurirwaga mu Bitaro bya Kanombe nawe wapfuye.

Ati:”N’ubwo tuje guherekeza Mutoni , tubabajwe no kubabwira ko hari undi warimo avurirwa mu Bitaro bya Kanombe wapfuye naho abandi barimo kwitabwaho”.

Abo mu muryango wa Mutoni bavuga ko yavutse tariki 07 Ukwakira 2005 , yize amashuri abanza, ageze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kabiri avamo.

Previous Story

Abashakanye : Dore ibanga ryo guhangana na gatanya nyuma yo gutandukana

Next Story

Unukinnyi ukomeye wa Real Madrid yatangaje ko agiye kuyivamo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop