Advertising

Rihanna na A$AP Rocky bagaragaye ku Kirwa

09/08/2024 22:03

Nyuma yo kuva mu Iserukiramuco yari yatumiwemo Rihanna n’umugabo we A$AP Rocky , bagaragaye ku mucanga wo muri Barbaros.

Ubwo Rihanna yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko we na A$AP Rocky baziranye kuva kera ndetse ko buri wese yajyaga abona mugenzi we mu rukundo.Ati:”Kuva twamenyana hashize igihe kinini.

Namubonaga mu rukundo , nawe akambona mu rukundo ndetse twaranabonanye turi hanze y’urukundo. Ubwo rero buri wese yaje kumenya icyo ashoboye n’icyo yafasha mugenzi we can , ni gutyo twatangiye gukundana”.

Rihanna yagarutse ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwibaruka abana babiri n’uyu muhanzi mu njyana ya Hip Hop.

Rihanna yakomeje agira ati:”Ubwo rero , nararetse ibyagombaga kuba biraba , byari ibyo , none izi nizo mbuto”. Muri 2020 nibwo urukundo rwa ASAP Rocky na Rihanna rwagiye ahagaragara , muri 2022 babyara umwana wabo wa Mbere RZA , undi mwana wabo wa 2 bamubyara nyuma y’umwaka umwe.

Mu bihe byatambutse, rocky yizihije ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umwana we Riot , anyuze ku mbuga nkoranyambaga agira ati:”Isabukuru nziza y’amavuko ya mbere , ku mwana wanjye wa Kabiri RIOT Rose Mayers.

Previous Story

Komasava ya Diamond Platnumz yageze kuri Billboard

Next Story

RDC: Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi uranenga ibihano byahawe abahuriye mu ihuriro rya AFC/m23

Latest from Imyidagaduro

Go toTop