Mu butumwa Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan yanyujije ku mbuga Nkoranyambaga ze (X), yagaragaje ko yishimiye kwakira mu Gihugu cye mugenzi we w’u Rwanda wari mu ruzinduko rw’akazi muri iki Gihugu.
Ni mu butumwa burebure bukubiyemo ibyo baganiriye n’amwe mu masezerano iki Gihugu cyagiranye n’u Rwanda nk’uko byagiye bigarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibya hano mu Rwanda n’ibyo muri Turikiya.
Mu magambo ye yagize ati:”Byari iby’agaciro cyane kuri njye kwakira inshuti yanjye Paul Kagame ku nshuro ya mbere rwa Diporomasi rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu gihugu cyacu. Uru ruzinduko rw’uyu munsi , turubonamo intambwe nshya mu gukomeza imikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu.
“Nyuma y’aho dufunguye ambasade zacu mu bigugu byombi muri 2013 na 2014 kandi umubano wacu n’u Rwanda wateye imbere cyane.Ubucuruzi bwariyongereye , buva kuri Miliyoni imwe y’amadorari muri za 2000 bugera kuri Miliyoni 500 z’amadorari hamwe n’ishoramari ryakozwe n’amakopanyi yacu”.
Yakomeje agira ati:”Mu guhura n’inshuti yanjye uyu munsi, twarebereye hamwe uko tuzakomeza gukorana hagamijwe kuzamura ubucuruzi, ishoramari, imbaraga , uburezi, umuco , umutekano , ubushakashatsi no mu gice cy’iterambere.
“Turimo kuzamura umubano wacu n’umugabane wa Afurika kuko dushaka kugira uruhare mu iterambere ry’uwo mugabane”.
Agaruka ku ntambara iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Recep Tayyip, yashimiye u Rwanda rukomeza gushyigikira amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Biyaga bigari ndetse ashimangira ko yizeye ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo izarangira mu mahoro.
Ati:”Turashimira u Rwanda rukomeza gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba no mu biyaga bigari, ndetse tukizera ko amakimbirane yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azarangira binyuze mu buryo bw’amahoro kandi dushyigikiye ibiganiro byo muri Angola”.