RDC: Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi uranenga ibihano byahawe abahuriye mu ihuriro rya AFC/m23

10/08/2024 09:18

Ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bwakatiye abantu 26 igihano cy’urupfu ku ya 8 Kanama kubera “ibyaha by’intambara,” “kugira uruhare mu myigaragambyo” no “kugambanira igihugu.”

Kuri uwo munsi kandi , Urukiko Rukuru rwa Kinshasa Gombe rwakatiye urwo gupfa abayoboke 6 bagize Force du Progress, umutwe w’Ishyaka ry’Ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Demokarasi n’Iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage,(udps) kubera ibyaha byo gushinga ’Ishyirahamwe ry’Abagizi ba nabi nibyaha byo ‘“gushaka kwica. ”

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi uributsa ko ari ngombwa kwemeza uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye no kubahiriza uburenganzira bw’abaregwa, hakurikijwe inshingano mpuzamahanga z’amategeko DRC yashyizeho umukono ibi byatangajwe n’Umunyamabanga w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wongeye gushimangira byimazeyo ku rwanya igihano cy’urupfu, mu bihe byose. Uvuga ko Igihano cy’urupfu kitabangikanywa n’uburenganzira budasubirwaho bwo kubaho kandi ko kukigarura ari ubugome, kutagira ubu muntu kandi ari ugutesha agaciro umuntu.

Uragaragaza guhakana byimazeyo ko iki gihano kigamije gutesha agaciro abaturage ba RDC n’uburenganzira bwa muntu, uvuga ko RDC inanirwa gukumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi bituma ubutabera butubahirizwa bidasubirwaho.

Ibi babigaragaje bashimangira aya magambo hamwe naba biganiriye bose muri DRC vuba aha mu biganiro bagiranye n’abayobozi batandukanye ba guverinoma n’abayobozi bakuru i Kinshasa.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uragaragaza ko ufite ubwoba bukomeye ku kugabanuka kwiyubahirizwa kw’amategeko, cyane cyane igarirwa ry’igihano cyo kwica mu gihugu cyari cyahisemo ko gikomeza guhagarika igihano cy’urupfu ariko ki kagarurwa kubera impamvu za politike .

Previous Story

Rihanna na A$AP Rocky bagaragaye ku Kirwa

Next Story

Abantu 61 baguye mu mpanuka y’indege

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop