Umupadiri wi Brooklyn muri Leta z’unze Ubumwe za Amerika ari mumpaka z’urudaka nyuma yuko itorero rye ryagize uruhare mu mashusho y’indirimbo ya Sabrina Carpenter ndetse bimuviramo kwirukanwa.
Uyu mupadiri Monsignor Jamie Gigantiello yahuye n’ibibazo mu Gushyingo gushize nyuma yo kwemerera Umuhanzi gukoresha Kiliziya Gatolika i Williamsburg Brooklyn mugukora amashusho y’indirimbo yumuhanzi witwa Sabrina iyo indirimbo ikaba ari ‘Feather’.
Nkuko byakomeje kubica kumbuga nkoranyambag, ngo abayoboke ba kiliziya byabaye bibi cyane ubwo bamenyaga ko yabikoze kubwa amafaranga bamuhaye ndetse akabigira ibanga.
Byatumye Musenyeri Robert Brennan wo muri Diyosezi ya Brooklyn yatangaje ko Gigantiello yirukanywe ku mirimo ye, nyuma yo kumenya ko yishyuwe (miliyoni 1.5 z’amapound) ubwo bigafatwa nko gukorera ubucuruzi munzu y’Imana.
Mu rwego rwo kurinda no kugarura ikizere mubaturage, no kurandura burundu uburiganya mu itorero, hashyizweho Musenyeri Witold Mroziewski nk’umuyobozi wa Paruwasi.
Gusa iyi kiliziya yakomeje kunengwa kuba yemereye Umuhanzi gufata amashusho mu cyumba cyera, aho bamwe mu bayoboke ba paruwasi bumva iyo ndirimbo yasibwa.
uyu muhanzi wafatiye amashusho yindirimbo muri kiliziya,
Sabrina Annlynn Carpenter (yavutse ku ya 11 Gicurasi 1999) i Quatertown muri leta ya Pensnsylivania ho muri Amerika kubabyeyi be bombi David na Elizabeth Carpenter.Ni umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika. Yabanje kumenyekana yakinnye muri filime yuruhererekane yitwaga Disnye Channel (2014–2017).
Yasohoye indirimbo ye ya mbere, ‘ Can’t blamea a girl for trying’ mu 2014, ayikurikiza na alubumu enye: Eyes wides open (2015), Evoution (2016), Singular: Act I I(2018), na Singular: Act II (2019); eshatu mu ndirimbo ze – “Alien’’, “Almost love’’, na ” Sue Me” – byashyizwe ku rutonde zakunzwe cyane gukoreshwa mu tubutari nutubyiniro two muri Amerika.
Sabrina yakomereje muri Island Records mu 2021 asohora indirimbo yihariye ‘’Skin “, yabaye iyambere yashyizwe muri Bill Board Hot 100.
Sabrina yagaragaye muri firime nka adventure babystting (2016), The hate U give (2018), the road (2019), drama ( 2020), hamwe na triller Emeragency(2022). Ndetse nizindi zitandukanye zagiye zibca bigacika.
Igitangaje kuri Sabrina nuko afite imyaka 10, yatangiye gushyira amashusho kuri you tube ye aririmba indirimbo za Christina Aguilera na adele. Se yamwubakiye studio nto yo kumufasha guafata amajwi kugirango amwongerere gukunda umuziki no gukuza impano yari yamubonyemo. Mu 2009, yegukanye umwanya wa gatatu mu marushanwa yo kuririmba The Next Miley Cyrus Project.