Advertising

P Diddy ukekwaho kwiyahura yashyizwe muri ‘Suicide Watch’

21/09/2024 11:22

P Diddy Combs yashyizwe mu kizwi nka ‘Suicide Watch’ aho afungiwe muri Gereza ya Metropolitan Detention Centre mu Mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byakozwe mu rwego rwo kumurinda nyuma yo gutekereza ko ashobora kwiyahura cyangwa akaba yakwikomeretsa.

Ku wa Mbere nibwo P Diddy Comb w’imyaka 54 , yatawe muri yombi ashinjwa kugurisha abakobwa no kubasambanya abakinisha amashusho y’urukozasoni.Nyuma yo gufatwa ku munsi wo ku wa Kabiri nibwo umushinjacyaha Robyn Tarnofsky , yategetse ko ajyanwa muri gereza ategereje ko hakomeza gukorwa iperereza.

Ku munsi wo ku wa Gatanu , umunyamategeko wa P Diddy , Marc Agnifilo yabwiye ikinyamakuru TMZ cyandikirwa muri Amerika ko, P Diddy yashyizwe muri ‘Suicide Watch’ nyuma yo gukekako ashobora kwiyahura cyangwa akaba yakwiyangiza dore ko muri Suicide Watch ari ahantu bashyira imfungwa bakeka ko yakwiyangiza.

Umunyamategeko we yagize ati”:Twamaranye amasaha agera kuri atandatu (6). Ntabwo arwaye , ntabwo agaragaza ibimenyetso byo kwiyahura, ni muzima , afite ubuzima bwiza, arakomeye afite icyizere ndetse ashyize imbaraga mu gushaka uko azagaragaza ko ari umwere yirwanaho”.

Ntabwo bigeze batangaza amasaha Comb , azamara muri ‘Suicide Wach.

Scott Taylor, Umunyamategeko w’aho Sean afungiye, yabwiye ikinyamakuru People ko gushyirwa muri Suicide Watch kwa P Diddy ari impamvu z’umutekano we. Yagize ati:”Kuhamushyira ni ku mpamvu, z’umutekano we, kumuheza, no gutuma agira amahoro muri we”.

Sean Love Combs [Sean John Combs] , wamamaye nka Diddy, P. Diddy, Puff Dady n’ayandi, ni umunyamerika w’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop akaba yaramenyekanye cyane mu itsinda rya Notorious B.I.G akorana n’abarimo Usher na J. Blige.

Afite abana barimo; King Combs, Justin Dior Combs, Chance Combs, Jessie James Combs , D’Lila Star Combs.

SUICIDE WATCH NI IKI ?

Suicide Watch ni ahantu hashyirwa abantu bafunzwe bitekerezwa ko bafite ibibazo byo mu mutwe, bishobora kubateza kwiyahura cyangwa kwiyangiriza ku mubiri wabo.

Kwa muganga babyita CO [Constant Visual Observation]. Bikorwa cyane ku barwayi bakekwaho uburwayi bwatuma biyahura.

Abantu bashyizwe nk’aha hantu , ntabwo baba bashobora kwiyahura cyangwa ngo bikomeretse mu bundi  buryo kuko nta kintu na kimwe kiba kirangwa aho bari.

Amaboko yabo n’amaguru yabo aba azirikiye ku gituza n’umutwe wabo washyigikiwe cyakora buri nyuma y’amasaha abiri bahabwa umwanya wo gutembera barekuwe ariko barinzwe cyane bakongera bakazirikwa.

Aba bafunzwe gutya  bahamara amasaha agera ku munani, hanyuma bagahura n’abanganga b’indwara zo mu mutwe rimwe muri ayo masaha umunani.

Uyu muntu washyizwe muri Suicide Cell , afungwa yambaye ubusa, nta gitanda kirimo , hirindwa ko ashobora gukoresha imyenda ya matora cyangwa iye bwite yiniga. Ibi byakoreshejwe bwa mbere kuri Elizabeth B mu 1998 wari ufungiye muri gereza ya Massachusetts nyuma yarekurwa akajya kuri Radio kuvuga uko yari abayeho muri ‘Suicide Watch’.

Uyu mugore yavuze ko yafunzwe yambaye ubusa , ntihanitabwe kukuba yari mu mihango y’abagore.

Previous Story

Champions League : Umukinnyi wo muri Nigeria yaciye agahigo ka Mbappe

Next Story

Umugore wa The Ben Uwicyeza Pamella arasaba ubufasha buri wese

Latest from Imyidagaduro

Go toTop