Eddy Kenzo yasobanuye ko adashobora guhagarika umuziki

03/10/25 14:1 PM
1 min read

Umuhanzi Eddy Kenzo, yatangaje ko atazigera ahagarika umuziki mu buzima bwe icyakora ko ashobora gushyiraho uburyo bwo kuwukora mu buryo bwe bwihariye ariko ntawuvemo abitewe n’izindi nshingano afite.

Eddy Kenzo washimangiye urukundo afitiye umuziki yavuze ko “Sinshobora guharika umuziki” ngo kabone n’ubwo byaba bibaye ngombwa.

Edrisa Musuuza w’imyaka 35 y’amavuko wamamaye nka Eddy Kenzo ngo ahubwo yagabanya inshuro asohoreramo umuziki kubera izindi nshingano afite mu buzima busanzwe nk’umujyanama wa Perezida wa Uganda nanone nk’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanzi muri Uganda [ Uganda National Musicians Federation].

Ni kenshi abantu batekerezaga ko Eddy Kenzo inshingano zizamubana nyinshi agahagarika umuziki ndetse bigahangayikisha bamwe mu bafana be.

Uyu muhanzi mu kubasubiza , yababwiye ko atakwigera arota kuwureka dore ko ari we rukumbi umaze gushyirwa muri Grammy Awards uturuka muri Uganda no muri Afurika nyuma y’abanyakenya.

Eddy ati:”Nta gahunda mfite yo kuva muri muzika. Nshobora kugabanya umubare w’izo nsohora mu mwaka ndetse nkanahindura ‘Style’ nkoramo umuziki kuko nk’umuhanzi nkeneye ibintu bishya ariko , nzakomeza nkukore kuko ni cyo kintu nzi neza gukora”.

Kuri ubu Eddy Kenzo, yasobanuye ko arajwe inshinga no kugira inama umukuru w’Igihugu mu by’ubuhanzi no guhanga ubudushya bagamije kurema abahanzi beza b’ejo hazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop