Abagabo bizera ababogosha cyane kurenza abagore bashakanye

03/10/25 16:1 PM
1 min read

Bamwe mu bagabo nti bagorwa no gusigasira icyizere baba baragiriye ababogosha bavuga ko babogosha neza, ariko bikabananira kwihanganira kudaca inyuma abo bashakanye babana umunsi ku munsi.

Iki kibazo , gituma habaho kwibaza cyane ku byerekeye icyizere, urukundo, ndetse no guhagatana biba mu rukundo buri wese ashaka kwiharira mu genzi we nyine ariko undi akaba afite umutima ureha reha udashobora guhagama hamwe kubera ingeso ya mwokamye.

Ubushakashatsi bwagaragaje iby’ingenzi mu bituma , abagabo baguma ku bantu babogosha ndetse bakaba batabasha kujya ahandi , nyamara mu ngo zabo byarananiranye bahora bacana inyuma.

1.Kwizera cyane umwogoshi no kubogosha neza: Akenshi umuntu wogosha umugabo runaka, akora uko ashoboye ugasohoka muri mu rwogoshero umeze neza ku buryo wabitangira ubuhamya kandi abagabo benshi barabikunda cyane. Abantu bogosha, baba bifitemo ubuhanga bwo kumenya ibyo abakiriya bashaka maze bagahita babibakorera. Ibi bituma wa muntu urugo rwananiye, aguma aho ndetse akajya agaruka abaza izina ry’uwamwogoshaga kabone n’ubwo yaba adahari.

2.Amarangamutima abazirikira hamwe: Umukiriya n’umwigoshi, baba bafitanye rukuruzi irenze kuba umwe yogosha undi. Bamwe mu bagabo bakunda kugaruka cyane ku babogosha , bakabaganiraho bavuga ko ari bo bazi imitwe yabo neza  ndetse ko badahari bigoye kujya ahandi. Uku kwisanga mu muntu ukogosha, bituma wifuza guhora umushaka bigasa nka rukuruzi imukuzanaho atanahari ndetse wamubura ukanga kwiyogoshesha ugategereza.

3.Akamenyero: Kujya kwiyogoshesha ni akamenyero ku bagabo kuko gusuka no gutereka umusatsi bitari mu ndangagaciro z’umugabo nk’uko bimwe mu bitabo by’iyobokamana n’ibindi bisanzwe bibivuga. Uku kugira akamenyero ko kwiyogoshesha bituma uhitamo umwe wibwira ko ari we uzi umutwe wawe, akaba ari we wiyegurira , kabone n’ubwo ingeso yo gucana inyuma ya kwanga ariko ntabwo uzahindura ukogosha.

Bavuga ko kandi kuba abagabo bizera abagoshi kurenza abo bashakanye biterwa cyane n’amarangamutima yabo n’ibyo bakenera inyuma muri kamere yabo.

Abagore bamwe, ntabwo bamenya neza uburyo bwo kwitwara nk’abogoshi ku buryo bamenya ibyo abagabo bashaka ndetse n’uburyo bwo kubikora ku buryo babaca mu maso y’abandi nk’uko umugabo atajya yibagirwa umwogosha.

1.Kutagira itumanaho ryiza (Poor Communication): Iyo mu rukundo habuzemo kuganira , hakabamo kumva ibintu nabi ku ruhande rumwe, byangiza urundi ruhande abakundanaga bagatangira gucana inyuma.

2.Amahirwe n’ibigerageza: Abantu bashakanye babana hamwe hanyuma umwe abonye akazi kure y’undi. Hari ubwo bizagorana ko agira kwihangana kubera ingeso ye y’ubusambanyi imwihishemo bikarangira imurushije imbaraga agasenya urwo yubatse. Yagize amahirwe y’akazi ariko we ayabonamo ikigeragezo.

3.Kutigirira icyizere: Hagati y’abantu babiri bakundana, umwe iyo yiburiye icyizere bituma undi nawe atamubona. Urugero, umugabo ufite umugore ntabashe kumwitaho nk’umugore we, ntihagire icyo amukorera, uwo mugore ingeso ni munanira , kamere y’uburaya muri we yazigamye ikamuzukana azamuca inyuma. Ariko umugore utagira ingeso na kamere ntabwo azigera ibikora.

Ubusanzwe, abagoshi bagira umwana uhagije wo kogosha abakiriya babo kabone n’ubwo baba bari kwihuta. Ntabwo yakogosha nabi kuko aba atekereza ko naramuka abikoze, ejo uzagenda abandi bakakogosha akaba ahombye amafaranga.

Muri rusange, abagabo bakwiriye gufasha abagore babo kuba abogoshi beza kugira ngo ariho bajya biyogosheshereza iteka aho kujya ahandi.

Isoko: Tracker

Go toTop