Felix Tshisekedi yongeye guhura na Joao Lourenço wa Angola

03/11/25 20:1 PM
1 min read

Perezida wa Congo Felix Tshisekedi Tshilombo yongeye guhura na Joao Lourenço wa Angola akaba n’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe. Aba bombi bakaba bahuye bganirira mu muhezo.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025 nk’uko byemejwe na Perezida wa Angola wanavuze ko ari ikiganiro cyabereye mu muhezo bari bonyine.

Tariki 18 Gashyantare, nabwo Perezida Tshisekedi yagiye guhura na Joao Lourenço ubwo Umutwe wa M23 wari umaze gufata Umujyi wa Bukavu ubarizwa mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Felix Tshisekedi Tshilombo asuye Joao Lourenço nyuma y’aho abihaye Imana bo muri CENCO na ECC baviriye muri Angola guhura n’uyu mugabo wamaze imyaka ibiri ari umuhuza hagati y’u Rwanda na Congo ariko ntibitange unusaruro.

Joao Lourenço ni umwe mu bagabo basaba Felix Tshisekedi kuganira na M23 ibintu bitajya bihagama mu matwi ya Tshisekedi dore ko M23 ikomeje urugendo rwo kubohora Abanyekongo nk’uko ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop