Nubwo imiterere y’inyuma ishobora gukurura, hari ibindi bintu by’ingenzi abasore bakunda ku bakobwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abasore bashimishwa n’abakobwa bafite imico n’imyitwarire myiza.
Abasore bakunda umukobwa useka kenshi kandi uzi gutera urwenya, kuko bibagaragariza ko yisanzuye. Bakunda kandi umukobwa ukunda abana, kuko bamufata nk’ushobora kuzaba umubyeyi mwiza.
Ikindi gikurura abasore ni umukobwa udakoresha telefone cyane iyo bari kumwe, kuko bibaha icyizere ko aha agaciro umwanya bari kumarana. Bagira kandi ubushake bwo gukunda umukobwa ufite intego mu buzima, ugira umurava kandi wihangira imirimo.
Abasore bishimira umukobwa ukunda kuririmba ndetse n’iyo yaba ataririmba neza kuko bibashimisha. Bakunda kandi umukobwa ugira imico myiza, wifata neza mu bandi, utitwara nabi kandi uzi kuganira neza.
Ikindi ni uko umukobwa wigirira icyizere, ariko atari uwishyira hejuru, aba akurura abasore. Gusa, ntibivuze ko umukobwa agomba kwihindura ngo akundwe, ahubwo ni byiza gukomeza kuba we ubwe no gukundwa uko ari.
Umwanditsi:BONHEUR YvesÂ
Ibi bintu nibyiza cyane kandi nibyiza 100%