King Saha yamennye ibanga akoresha kugira ngo indirimbo ze zikundwe

4 weeks ago
by
1 min read

Umuhanzi wo muri Uganda, King Saha yikomanze mu gatuza avuga ko indirimbo ze zose asohoye zikundwa ku rwego rwo hejuru, yibira abandi ibanga akoresha.

Mu kiganiro yagiranye na Sanyuka Tv, yavuze ko iyo agiye gukora indirimbo abanza akiga ku bafana be akamenya icyo bakeneye kumva, ndetse akizera ko iyo ndirimbo izakora ku marangamutima yabo kandi iyo ndirimbo ikazamara igihe ikunzwe atari nka za zindi zihararwa.

Ati “Nkora indirimbo zigamije gukora ku marangamutima, kandi nkirinda indirimbo zitaryoheye amatwi. Nyikora ngendeye ku bigezweho muri icyo gihe.”

King  Saha, yavukiye i Mansour Ssemanda tariki 2 Nzeri 1989 mu mujyi wa Entebe uherereye muri Uganda. Ni umuhanzi ukomeye cyane muri Uganda ndetse no mukarere ka Africa y’iburasirazuba cyane cyane mu njyana ya Afrobeat, Zouk ndetse na R&B.

Yatangiye urugendo rwe rwa muzika ubwo yari akiri muto ndetse aririmba muri Korari mu rusengero  yabarizwagamo. Yaje kwinjira mu muziki kinyamwuga 2011 ndetse yaje guhera ku ndirimbo yikoranye yitwa “Signal”.

Nyuma yaje kwisunga Jose Chameleone  ndetse aza gusinyana amasezerano na Lebel ye yitwaga ‘Kings Love Entertainment.’  Muri 2019 umuzuki we wari warageze ku rwego rushimishije ndetse yaje gutumirwa muri Coke studio Africa aho yahuriyemo n’abahanzi bakomeye nka Yared Negu wo muri Ethiopia ndetse Na Weasel wakomokaga iwabo muri Uganda.

King Saha yatsindiye ibihembo bitandukanye harimo ‘Uganda Intertainment Awards’ 2016 ubwo yatasindiyemo igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu njyana ya R&B.  Muri 2019 yatsindiye ‘Zzina Awards’mu ndirimbo nziza yahuriwemo n’abahanzi batandukanye ariyo ‘Mpa Love”.

2019 nabwo yaje gutsindira ‘HiPipo Music Awards’ nk’umuhanzi w’umwaka. Yatwaye  ibihembo bigera kuri 3 icyarimwe muri 2014 nk’umuhanzi w’umwaka ndetse yibitseho na AFRIMA Awards 2022.

Nyuma y’umuziki King Saha ni umunyapolitike ukomeye ndetse akunze gutanga ibitekerezo bye arwanirira ejo heza h’urubyiruko rwa Uganda.  Ni umuyobozi wungiriza wa UMA ishyiramwe ry’abahanzi muri Uganda kuko umuyobozi wabo mukuru ni Cindy Sanyu.

Ibindi bintu azwiho nuko yitabira ndetse agakora kenshii bikorwa by’ubugiraneza. Ndetse agiye afite ama restaurent mu bice bitandukanye cyane cyane hafi ya kaminuza izwi nka Nkumba iherereye muri Entebbe, mu buryo bwo guhanga akazi k’urubyiruko.

Mu rukundo yakundanye ndetse aza gushyingiranwa na Rachel Kente kuri ubu batuye i Nakawuka, mu karere ka Wakiso.

Umwanditsi:BONHEUR Yves 

Go toTop