Twifashishije igitabo “Psychology of money” cyanditse na Morgan Housel tugiye kureba impamvu 10 zituma abakire benshi bakunze guhisha amafaranga yabo ntibayagaragaze.
Uyu mwanditsi Morgan Housel ubwo yadikaga iki gitabo mu mwaka wa 2020 cyaje gukundwa kuburyo copy zirenga miliyoni umunani zagurishijwe ndetse cyaje guhindurwa mu ndimi zirenga mirongo itandatu zose.
Zimwe mu mpamvu yagarutseho zishobora gutuma abantu bafite amafaranga batayagaraga harimo:
- Kwirinda abagizi ba nabi: ibi yabihuriyehi neza neza n’ikindi gitabo kitwa invisible cyanditswe na David Patterson ndetse na David Ellis muri 2014, kigaragaza ko igihe cyose ufite ubutunzi umuntu wese aba ari wowe a targeting.
- Kwirinda ko imiryango yabo izaryana cyane aho kugira ngo bazakure amaboko mu mufuka: Abakire bakunze kwima abana babo amafaranga mu buryo bwo kugira ngo bakanguke ndetse ntibazirare bibe byanaviramo kunanirwa no gucunga ibyo bazaragwa.
- Kwirinda gutakaza amafranga ahantu hatari ngombwa: Iyo utagaragaza amafaranga akenshi bikurinda invitation zitari ngombwa z’ababyaye cyangwa ibindi birori bitajyanye na bussiness. Niyo mpamvu abakire benshi bakunze kwitarwa nk’abakene.
- Kwerekana ko bacishije bugufi:Kugira ngo niba bari ahantu hamunzwe na ruswa bacibwe amafaranga ndetse bafatwe kimwe n’abandi. Siwe gusa wabigarutseho kuko Confesion of economic hitman book igaragaza ko ubukungu bukurura ruswa.
- Kwirinda ihangana: Iyo umuntu azi ikintu runaka kigutunze cyangwa cyakuzamuye bituma abantu bose babyirindimuriramo nuko bigatuma mwese muhomba. Niyo mpamvu umuntu wese cyane cyane abacuruzi bahora baganay kabone nubwo amafaranga yaba ari kubona gute.
- Kwirinda NGOs: NGOs (Non Profit Organizationz) imiryango idashingiye ku nyungu itangira ku kwegera kugira ngo ubatere inkunga,iyo ubyanze baragusebya ndetse bituma abakiriya bawe bakubona nabi. Give and take book by ADAM avuga ko abantu batunze akenshi baba bitezweho kuba bafasha ababagaragiye.
- Kwirinda ko abakozi bawe bakuzamuraho umushahara: Mugihe cyose ufite abakozi uhemba ndetse n’abandi ugenzura biba byiza iyo ukomeje kugaragara nk’ucishije bugufi kugira ngo batagusaba kubongeza umushahara cyangwa izindi gahunda zibagerwa.
- Kwirinda ko abantu bazajya bagufata bitandukanye: mugihe ugaragar nk’umugwizatunga bituma uhabwa icyubahiro kirenze ndetse bamwe ntibongere ku kwisanzuraho. Umuhanga mu ubukungu uzwi nka Elliot ALONSON nawe yashimangiye ko, ubukungu burema imipaka ndetse iyo umuntu akwegereye kandi mudahwanye ubushobozi yiyumva nkaho ari aho adakwiye kuba ari.
- Guverinoma: Iyo utagaragaza amafaraga bituma igezura Leta ikora itagushyira muri igitutu cyanwa ngo usobanure inkomoko y’umutungo. Ndetse ntabwo uba wakorwaho iperereza rikomeye cyangwa ngo ucyekweho ibindi byaha bya ruswa.
- Abakire birinda gutagaguza amafaranga ahantu hatari ngombwa: Uretse nibyo Morgan Husell yanditse ahubwoVictor Login nawwe yabishimangiye mu gitabo yanditse kitwa ngo “ your money or your life” bivuze ko iyo utangiye kugira amafranga ni ibintu utakaza biriyongera.
Umwanditsi:BONHEUR Yves