George Bernard Shaw yabayeho hagati 1856-1950 ni umunya Irilande akaba yaramamaye cyane bitewe n’ibitabo yanditse n’ibitekerezo bikomeye yagiye agaragaza byerekereranye n’ubukungu.
Yanditse ibitabo byinshi cyane ndetse birenga 60, gusa ibyasomwe cyane ndetse bigakundwa twavugamo nk’ibyitwa: “ Pygmalion”, “ Man and Superman” ndetse na “Saint Joan”.
Ahagana muwi 1925 yaje kwegukana igihembo cyitiwe Nobel abikesha ubuvanganzo bwe. Umunsi.com twagerageje gushyira mu ncamake amwe mumagambo akubiye mu bitekerezo yanditse kugira ngo agire isomo yadusigira.
Yavuze ko nta munyabwenge ukoresha imbaraga ahubwo akoresha intekerezo.
Uzitondere ibintu abandi batinye mugihe wowe uri kumva nisa ni byoroheje.
Uri igiteranyo cy’abantu umaraa nabo igihe cyose.
Uzavuga neza ko ukomeye mugihe hari umuntu ukomeye ukuri hejuru gusa ukamurwanya ndetse ukamunesha.
Uri icyo ukora ntabwo uri icyo uvuga.
Ikiremwamuntu twibuka ibintu twagakwiye kwibagirwa.

Ujye wibuka neza ko umutungo ukomeye ufite ari ibitekerezo byawe.
Niba umuntu agusuzuguye ujye umenya neza ko ibyo ari ibibazo bye ugomba kubirega ukikomereza.
Ntukajye wiruka kubutunzu ahubwo ujye utuma bukwirukaho.
Ubuzima bwacu nicyo ibitekerezo byaba biba bigiye kurema
Kugira ngo wishime ubuzima bisaba kurenza amasomo ibiguca intege.
Icyaha gikomeye kurusha ibindi ni ukwicuza
Uko urindira abandi birangira ari wowe usigaye inyuma
Umuntu nakubeshya cyangwa akubabaza uzamureke kamere y’isi ubwayo irihanira
Ujye ukomeza ugerageze paka ubonye icyo ukeneye
Kubaho nta muntu ukuyobora bisaba gufata imyanzuro yawe mubuzima ntawe ugishije inama
Igiciro nicyo wishyura gusa agaciro uzagakura mubyo wishyuriye
Muri ubu ubuzima bigusaba kwiyizereramo uko byamera kose
Ntuzigere wizera ko byaguhira igihe amafaranga yawe aturuka ahantu hamwe
Niba wumva ushakira ibyishimo mubintu ntuzigera wishima na rimwe
Intambara nimbi gusa ubucakara ni bubi kurusha intambara
Nugira byinshi uzabazwa byinshi ndetse n’inshingano ziziyongera
Abantu bafite impano ntago bakundwa
Abakora cyane nibo basoroma imbuto z’intinzi
Byaruta kugenda buhoro kuruta guhagarara
Uburyo bworoshye bwo kwica inzozi zawe ni ukuzibwira umuntu ubonetse wese
Kuba wenyine byanze bikunze uzabyishyuramo igiciro
Nujya kwa muganga ntuzakore ikosa ryo kubeshya kuko uba ukeneye ubuzima ntuba ukeneye izina
Nubona abantu batangiye kugushyira kuruhande uzamenye ko hari ikindi kintu kibura
Ufite gukunda ibyo ukora kugira ngo bitakuvuna
Ujye witondera umuntu ugiye kuba washyingirwa kuko uba ushyingiwe umuryango we wose
Ujye witondera umuntu wikakaza kuko ntaba azi gutega amatwi
Ujye witondera umuntu ahora iteka ryose aseka
Ujye wibuka ko urukundo ari nk’umwana bisaba kurujyana gake gake
Abantu bakize bose bahuriye mukwemera amakosa yabo
Uburyo bworoshye bwo kwibagirwa umuntu ni uguhagarika kumutekereza
Umuntu uhora areba intambwe zawe uwo uzamenye ko ari umwanzi wawe ukomeye
Iyo inshingano ziyongeye ntabwo uba ukiri umwana
Abana bawe bakeneye Se mwiza kurusha amashuri meza
Ntago bikomera kuba warangize icyerekezo wihaye kuruta kugitangira
Umenya agaciro ka amafaranga iyo ntayo ufite
Igihe wurira igiti ugana mubushorishori umenye ko igihe umanutse uzaca muri ya nzira
Ujye wibuka ko ugomba kwifasha ntenta muntu ugirwa n’undi
Imyitwarire yawe ugiye guhura n’umuntu niyo igena uburyo azagufata
Ni worohereza abantu kuba hafi yawe uzababona
Niba ushaka gukundwa ujye ukora ibintu abandi bakunda
Amafaranga ni igisobanuro cyakuzanira ibyishimo mu buzima
Jya wibona ukuri atari uko abandi bakubona
Isaha imwe uri kuganira ni intiti ifite gaciro kuruta imyaka 10 uri kwiga
Umuntu ukunda gutsinda akora amasaha 5 yiyongera kuyandi yakoraga
Ubujiji burema ubwoba
Ubuzima bw’uzuyemo amahirwe gusa akubonekera iyo wasaze cyangwa uri murujijo
Niba ushaka kubahwa ugomba kuvuga ukuri
Umuntu udakosora amakosa aba ari gukora andi makosa
Buriya buri wese aba ashaka gutera imbere gusa ntawuba ashaka kureka irari ryo kuba umukire
Umuntu wese azakunenga gusa umwanzuro wanyuma uva kuri wowe
Ushaka gutera imbere ugomba kwibagirwa umuntu wese wakubera imbogamizi.
Umwanditsi:BONHEUR Yves