George Bernard Shaw yavuze uko abanyabwenge bakoresha ubwenge aho gukoresha imbaraga

4 weeks ago
by
2 mins read

George Bernard Shaw yabayeho hagati 1856-1950 ni umunya Irilande  akaba yaramamaye cyane bitewe n’ibitabo yanditse n’ibitekerezo bikomeye yagiye agaragaza byerekereranye n’ubukungu.

Yanditse ibitabo byinshi cyane ndetse birenga 60, gusa ibyasomwe cyane ndetse bigakundwa twavugamo nk’ibyitwa: “ Pygmalion”, “ Man and Superman” ndetse na “Saint Joan”.

Ahagana muwi 1925 yaje kwegukana igihembo cyitiwe Nobel abikesha ubuvanganzo bwe. Umunsi.com twagerageje gushyira mu ncamake amwe mumagambo akubiye mu  bitekerezo yanditse kugira  ngo agire isomo yadusigira.

Yavuze ko nta munyabwenge ukoresha imbaraga ahubwo akoresha intekerezo.
Uzitondere ibintu abandi batinye mugihe wowe uri kumva  nisa ni byoroheje.

Uri igiteranyo cy’abantu umaraa nabo igihe cyose.
Uzavuga neza ko ukomeye mugihe hari umuntu ukomeye ukuri hejuru gusa ukamurwanya ndetse ukamunesha.

Uri icyo ukora ntabwo uri icyo uvuga.
Ikiremwamuntu twibuka ibintu twagakwiye kwibagirwa.

Ujye wibuka neza ko umutungo ukomeye ufite ari ibitekerezo byawe.
Niba umuntu agusuzuguye ujye umenya neza ko ibyo ari ibibazo  bye ugomba kubirega ukikomereza.

Ntukajye wiruka kubutunzu ahubwo ujye utuma bukwirukaho.
Ubuzima bwacu nicyo ibitekerezo byaba biba bigiye kurema

Kugira ngo wishime ubuzima bisaba kurenza amasomo ibiguca intege.
Icyaha gikomeye kurusha ibindi ni ukwicuza

Uko urindira abandi birangira ari wowe usigaye inyuma
Umuntu nakubeshya cyangwa akubabaza uzamureke kamere y’isi ubwayo irihanira
Ujye ukomeza ugerageze paka ubonye icyo ukeneye

Kubaho nta muntu ukuyobora bisaba gufata imyanzuro yawe mubuzima ntawe ugishije inama
Igiciro nicyo wishyura gusa agaciro uzagakura mubyo wishyuriye

Muri ubu ubuzima bigusaba kwiyizereramo uko byamera kose
Ntuzigere wizera ko byaguhira igihe amafaranga yawe aturuka ahantu hamwe

Niba wumva ushakira ibyishimo mubintu ntuzigera wishima na rimwe
Intambara nimbi gusa ubucakara ni bubi kurusha intambara

Nugira byinshi uzabazwa byinshi ndetse n’inshingano ziziyongera
Abantu bafite impano ntago bakundwa

Abakora cyane nibo basoroma imbuto z’intinzi
Byaruta kugenda buhoro kuruta guhagarara

Uburyo bworoshye bwo kwica inzozi zawe ni ukuzibwira umuntu ubonetse wese
Kuba wenyine byanze bikunze uzabyishyuramo igiciro

Nujya kwa  muganga ntuzakore ikosa ryo kubeshya kuko uba ukeneye ubuzima ntuba ukeneye izina
Nubona abantu batangiye kugushyira kuruhande uzamenye ko hari ikindi kintu kibura

Ufite gukunda ibyo ukora kugira ngo bitakuvuna
Ujye witondera umuntu ugiye kuba washyingirwa kuko uba ushyingiwe umuryango we wose
Ujye witondera umuntu wikakaza kuko ntaba azi gutega amatwi

Ujye witondera umuntu ahora iteka ryose aseka
Ujye wibuka ko urukundo ari nk’umwana bisaba kurujyana gake gake

Abantu bakize bose bahuriye mukwemera amakosa yabo
Uburyo bworoshye bwo kwibagirwa umuntu ni uguhagarika kumutekereza

Umuntu uhora areba intambwe zawe uwo uzamenye ko ari umwanzi wawe ukomeye
Iyo inshingano ziyongeye ntabwo uba ukiri umwana

Abana bawe bakeneye Se mwiza kurusha amashuri meza
Ntago bikomera kuba warangize icyerekezo wihaye kuruta kugitangira

Umenya agaciro ka amafaranga iyo ntayo ufite
Igihe wurira igiti ugana mubushorishori umenye ko igihe umanutse uzaca muri ya  nzira

Ujye wibuka ko ugomba kwifasha ntenta muntu ugirwa n’undi
Imyitwarire yawe ugiye guhura n’umuntu niyo igena uburyo azagufata

Ni worohereza abantu kuba hafi yawe uzababona
Niba ushaka gukundwa ujye ukora ibintu abandi bakunda

Amafaranga ni igisobanuro cyakuzanira ibyishimo mu buzima
Jya wibona ukuri atari uko abandi bakubona

Isaha imwe uri kuganira ni intiti ifite gaciro kuruta imyaka 10 uri kwiga
Umuntu ukunda gutsinda akora amasaha 5 yiyongera kuyandi yakoraga

Ubujiji burema ubwoba
Ubuzima bw’uzuyemo amahirwe gusa akubonekera iyo wasaze cyangwa uri murujijo

Niba ushaka kubahwa ugomba kuvuga ukuri
Umuntu udakosora amakosa aba ari gukora andi makosa

Buriya buri wese aba ashaka gutera imbere gusa ntawuba ashaka kureka irari ryo kuba umukire
Umuntu wese azakunenga gusa umwanzuro wanyuma uva kuri wowe
Ushaka gutera imbere ugomba kwibagirwa umuntu wese wakubera imbogamizi.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop