Advertising

Nyiragasigwa Esperance utunzwe no guca inshuro agakuramo asaga ibihumbi 438 RWF yagiriye inama abandi bagore

15/09/2024 07:35

Nyirasigwa Esperance wo mu Karere ka Karongi twasanze mu murima arimo guhingira abandi, avuga ko guca inshuro byamufashije kugera ku rwego rwo kwitunga n’umuryango we bityo agashishikariza n’abandi bagore gukura amaboko mu mifuka nk’uko gahunda ya Leta ibivuga.

Yagize ati:”Ntunzwe no gupagasa (Kuca inshuro) kandi ntakabonye sinarya niyo mpamvu nkakunda. Ndakora cyane , umwana wanjye akabona amakaye yo kujyana ku ishuri n’amafunguro, nkishyura inzu nkatanga n’ubwishingizi.

Aka kazi ndagashima cyane kuko gatuma nitwa umugore mu rugo kuko hari icyo ninjiza iwanjye nkabasha gukora biriya byose nakubwiye mfashwamo nako”.

Akomeza avuga ko abagore bakwiriye ku mwigiraho bagahaguruka bagatangirira kuri bimwe bita bike kuko aribyo bigeza kure. Ati:”Ku munsi mpingira 1,200 RWF, uyateranyije ku Kwezi ni hafi 36,000 RWF ku mwaka akaba hafi 438,000 RWF, ni amafaranga atari make kuko nabashije kujya mu itsinda naryo rimpa andi nayahuza akaba menshi, abagore rero bakwiriye kunyigiraho tugafatanya gukorera ingo zacu twiteza imbere. Tukicara ku ntebe Paul Kagame yaduhaye”.

N’ubwo akazi akora ngo hari abagasuzugura, Nyiragasiwa Esperance yahamije ko umugore ukora adapfa gusuzugurwa ahubwo ko yiteza imbere akarenga iby’abavuga ko umugore ari uwo kurya gusa no kurera abana.

Ati:”Erega nta mpamvu yo kurera amaboko, yaba abakora mu biro, yaba abakora mu isoko , twese dukwiriye guhaguruka. Njye mfite gahunda yo kugura ikibanza nk’ubaka inzu nziza, amafaranga azava aha kuko mfite umuhate. ‘imbaraga”.

Kugeza ubu avuga ko we n’umugabo we baba mu nzu y’ikode ariko ko hamwe no gukora cyane , iminsi yabyo ibarirwa ku ntoki.

Abaturage bo mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca, Umudugudu wa Remera umubare munini utunzwe n’ubuhinzi bw’ibijumba , imyumbati n’urutoki.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Nyabihu: Abana 170 basibiye baboneye amahirwe yo kwimuka muri Remedial program

Next Story

Ibyo Mashami Vincent yatangaje nyuma yo gutsinda Musanze FC

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop