Advertising

NYANZA: Habonetse umurambo w’umusaza utaramenyekana icyamwishe

05/28/24 5:1 AM
by
1 min read

Umusaza witwa Sesonga Hesron w’imyaka 74 y’amavuko wo mu karere ka nyanza, wibanaga mu nzu, yasanzwe mu mukingo yapfuye.

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu Mudugudu  wa Gashyenze, Akagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi.

Uyu Sesonga yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyamagana mu Kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi.

Urupfu rwe rwamenyekanye ubwo umwarimukazi wigishaga mu mashuri abanza  yabonye uwo musaza aryamye acuramye  mu mukingo ufite uburebure bwa metero ebyiri.

Mwarimukazi yahise atabaza umukwe wa nyakwigendera. Araza bamukuramo basanga yakomeretse mu gahanga nyuma yo kumukuramo  yahise apfa bagishaka uko bamutwara kwa muganga.

Abaturage mumakuru batanze bavuga ko batazi aho Sesonga yaravuye kuko Umudugudu  atuyemo Atari wo yaguyemo.

Hari amakuru ko avuga ko bitewe n’imitere yahoo yaguye bigaragara ko yaguye arimo amanuka kuko aho yanyuraga hari amabuye mato menshi mu kayira yanyuragamo kandi  iruhande  hari umukoki munini unyurwamo  n’amazi ava aho bacukuye  amabuye yagaciro.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza naho umurambo ujyanwa ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe  isuzumwa.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ariko ntibyadushobokeye.

Isoko: Umuseke

Sponsored

Go toTop