Advertising

Nigeria: Umugabo yabyukije umwana avuga ko yatumye ataryama ijoro ryose

05/16/24 7:1 AM
by
1 min read

Uyu mugabo wararanaga n’umwana we yamubyukije shishitabona amuhora ko yatumye ngo adatora agatotsi.

Nk’uko byagaragajwe mu mashusho uyu mugabo witwa Dekubas wo muri Nigeria, ngo ntabwo yigeze atora agatotsi na rimwe kuko umwana we yamubereye ibamba hibazwa aho nyina yari yagiye.

Ati:”Byuka ntabwo urongera kuryama.Ijoro ryose uvuga ko uratuma tutagoheka , none burakeye ukomeje kuryama ? “. Uyu mwaka yakomeje avuga ko ataratuma baryama uko byagenda kose avuga ko ashaka ko ngo bakina.

Ababonye aya mashusho bagaragaje ko ibi ari ibisanzwe ku bana by’umwihariko abakiri bato.

Sponsored

Go toTop