Mu majyaruguru ya Kivu mu gihe Ikirunga cya Nyamulagira kimaze iminsi irenga 5 giturika, abakozi bashinzwe gukurikirana Iruka ry’ibirunga OVG bakomeje gukora imyigaragambyo mu gihe byo bigaragaza ibimenyetso byo kuruka.
Ikirunga cya Nyamulagira giherereye mu gace ka Virunga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, kimaze icyumweru giturika nk’uko amakuru aturuka mu kigo cy’ibirunga cya Goma (OVG) abitangaza ariko abashinzwe kubakurikirana bakaba bakomeje imyigaragambyo isaba umuyobozi bwabo kubongerera umushahara.
Abaturage batuye Umujyi wa Goma bakaba bafite ubwoba ko isaha ku isaha bashobora kugerwaho n’iturika ryicyo Kirunga mu buryo bubatunguye na cyane ko nta makuru ahagije bari guhabwa n’ababishinzwe kubera imyigaragambyo bamazemo iminsi.