Bruce Melodie yerekeje muri Nigeria

16/05/2024 08:15

Itahiwacu Bruce wamamaye muri muzika Nyarwanda nka Bruce Melodie yamaze kwerekeza muri Nigeria gufata amashusho y’imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye yitegura gushyira hanze.

Nk’uko byatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga za 1:55 AM imureberera inyungu , Bruce Melodie yagiye gufata amashusho y’indirimbo “SOWETO” imwe mu ndirimbo ziri kuri iyo Album yitegura gushyira hanze muri uku Kwezi kwa Gicurasi.

1:55 AM banditse bati:”Bruce Melodie yerekeje muri Nigeria gukora amashusho y’imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye ‘SOWE’ yitegura gushyira hanze.Uyu muhanzi yasize ashyize umucyo ku makuru yose yamuvugwagaho”.

Mu magambo ye yagize ati:”Ubu rero tugiye gukora amashusho y’indirimbo yitwa Soweto, ni indirimbo iri kuri Album yanjye, niyo ndirimbo ya Mbere agiye gusohoka.Ni urugendo rutangiye ubu mu tureba ariko na “Reality” igira ibyo ituzanira.Urebye dusa n’abafiteyo umunsi umwe gusa.Uyu munsi turagiye ejo dufate amashusho duhite tugaruka kubera ko hari izindi gahunda zikomeje zizabera kuri Kigali Universe”.

Kenny umuvandimwe wa Coach Gael wari kumwe na Bruce Melodie we yagize ati:”Ikintu nabwira abantu , tugiye mu gihugu cyitwa Nigeria, urabizi ibintu bya Business mba nabikurikiranye, hariya hantu rero amafaranga y’aho ari munsi y’amanyarwanda”.

Bruce Melodie agiye hanze gukora amashusho y’indirimbo ariko ngo ntabwo azarenzayo umwaka.

Advertising

Previous Story

Nigeria: Umugabo yabyukije umwana avuga ko yatumye ataryama ijoro ryose

Next Story

Umuraperi Speed Darlington yiyamye abamugereranya na Portable

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop