Michael Cline, umuherwe ufite imyaka 74 akaba n’uwashinze ikigo gikomeye mu by’ubucuruzi, yasanzwe yapfuye nyuma yo kwiyahura yijugunye kuva ku igorofa rya 29 ry’ihoteli y’inyenyeri eshanu iherereye i Manhattan. Gusa Cline yasize yanditse urwandiko mbere yo gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, nk’uko byatangajwe n’abapolisi.
Urwego rw’umutekano rwavuze ko yateye intambwe ajya kwijugunya hasi ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, agwa hasi mu busitani bw’iyo hoteri. Abashinzwe ubutabazi bihuse bajya gutabara, ariko bamusanga yarapfuye.
Cline yari azwi cyane mu bushabitsi, aho yashinze ikigo cya “Cline Group” gikora ubucuruzi mu by’amabuye y’agaciro no mu zindi nzego zitandukanye. Yari n’umuntu witanga mu bikorwa by’ubugiraneza, aho yatanze inkunga zitandukanye mu bigo by’amashuri no mu bindi bikorwa bifasha abatishoboye.
Umuryango wa Cline wihanganishijwe n’abantu benshi bamubonyemo umuntu ufite umutima mwiza. Umwe mu nshuti ze za hafi yavuze ko yari umuntu wihariye mu mitekerereze, kandi wagiraga uruhare rukomeye mu iterambere ry’abandi.
N’ubwo icyateye Cline gufata icyemezo cyo kwiyahura kitari cyamenyekana, abapolisi batangaje ko bari gukora iperereza ngo bamenye neza ibyabaye. Bamwe mu bazi Cline bavuze ko yari amaze iminsi afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ariko ntiyigeze asaba ubufasha bwa muganga.
Iyi nkuru yatumye benshi bibaza ku buzima bw’umuherwe Cline ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeje kwiyongera mu bantu bakomeye n’abafite ubushobozi bwinshi.