Umunyezamu wa Police FC yayisezeyeho

by
16/05/2024 07:15

Kwizera Janvier wamenyekanye nka Rihungu yasezeye kuri Police FC avuga ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha .Kwizera Janvier wari umaze imyaka ine muri Police FC, yavuze ko umwaka we wanyuma warangiye.

Anyuze kuri Instagram [ Story] aho ubutumwa bumara amasaha 24, yagaragaje ko akunda iyi kipe kandi ko ngo aho azajya hose izamuhora ku mutima.Ati:”Mwarakoze muryango mugari wa Police FC, byari iby’agaciro kubana namwe imyaka 4. Twahuye n’ibyiza ndetse n’ibigoye twarahatanye kandi tugira byinshi byiza tugeraho nubwo bitari byoroshye.Aho ngiye nziko nzabahoza ku mutima iteka kandi nzahora nshimishwa no kuba umwe mu banyezamu muri Police FC”.

Kwizera Janvier aka Rihungu, ntabwo yagize umwaka mwiza muri Police FC kuko iyi kipe yazanye Rukundo Onesime w’Umurundi akaba umunyezamu wa Mbere. Muri Shampiyona hagati yagize imvune y’urutugu yatumye asoza Shampiyona adakinnye.

Kwizera Janvier yakiniye Bugesera FC muri 2014 ayizamukamo , muri 2020 ajya muri Police FC kugeza ubu nabwo ayivuyemo.

 

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

NYAMASHEKE: Ukekwaho kwica se amuciyemo ibice yarashwe ahita apfa

Next Story

Nigeria: Umugabo yabyukije umwana avuga ko yatumye ataryama ijoro ryose

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop