Advertising

Elon Musk yiyemeje gutanga $45m buri kwezi mu kwamamaza Donald Trump

07/16/24 20:1 PM
1 min read

Inkunga ya Musk izajya ihabwa itsinda ryiswe ‘Amerika PAC’ , rizashyigikira kongera gutorwa kwa Trump hibandwa ku iyandikwa ry’abatora, gutora hakiri kare ndetse no kohereza ubutumwa mu iposita mu baturage bo muri Leta zunze ubumwe z’America

Ibitangazamakuru byo muri Amerika biravuga ko umuherwe wa Tech, Elon Musk, yatangaje ko ateganya kuzajya atanga hafi miliyoni 45 z’amadolari ya Amerika buri kwezi muri komite nshya ishinzwe ibikorwa bya politiki (Super PAC) ishyigikira amatora ya Donald Trump.

Nk’uko ikinyamakuru Wall Street Journal kibitangaza, inkunga ya Musk izajya ihabwa itsinda ryiswe Amerika PAC, rizibanda ku gushyigikira Trump mu guteza imbere iyandikwa ry’abatora, gutora hakiri kare ndetse no kohereza amabaruwa mu baturage bo mu bihugu bifite uruhare runini mukugena utorwa mbere y’amatora rusange yo kuwa 5 Ugushyingo,2024.

Kuwa gatandatu nibwo uyu muherwe yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X rwahoze rwitwa Tweeter ko ashyigikiye byimazeyo kandidatire ya Donald Trump kumwanya wa perezida wa America kandi ko yizeye ko azagukira vuba. Ni nyuma yuko Trump arasiwe ugutwi muri Leta ya Pensilivaniya ari kwiyamamaza.

Ni amatora Donald trump ahatanyemo na Joe Biden wamusimbuye kubutegetsi bose bashaka kwegukana manda y’imyaka ine iri imbere.

Reka tukwibutse ko Elon Musk ariwe ukize kurusha abandi ku isi akaba afite umutungo ungana na miliyari 250 z’amadolari ya America.

Sponsored

Go toTop