Advertising

Miss mwiseneza Josiane agiye gutangiza gahunda y’ibiganiro bizibanda kumasomo y’ubuzima busanzwe abantu babamo n’ibibazo bahura nabyo

28/09/2023 17:36

Miss Mwiseneza Josiane yatangaje ko agiye gusubukura gahunda ye yo gutambutsa ibiganiro biganisha kumibereho abantu babaho umunsi ku munsi azajye abinyuza kuri Youtube Channel ye ‘Mwiseneza Josiane Offical’ yamaze no gushyiraho imbanziriza mushinga y’amasegonda  16 n’amashusho arimo kwambikwa impeta.

 

Ubusanzwe Miss Mwiseneza Josiane yabaye urugero rwiza kubakobwa bitinyaga ndetse no muri Miss Rwanda bagenzi be bamushimiye ko yajyaga abatinyura ndetse akabafasha kumva ko babishobora. Ibyo akabikora kubera uburyo we yatinyutse akava aho abantu batatekerezaga, akagenda n’amaguru kugeza asitaye , akagera aho urugendo rwe n’inzozi ze byagombaga gutangirira cyangwa amahirwe ye akaba imfabusa.

 

 

Kimwe n’abandi, uyu mukobwa yaritinyutse , ajya muri Miss Rwanda ndetse abasha kugirirwa icyizere n’abahitagamo abakobwa no mu gihe cyo gutanga ikamba bamuha ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane kurusha abandi ndetse benshi bemeza ko yari abikwiriye.Nyuma y’aho rero , uyu mwari yagiye anyura mu bihe bitandukanye , kugeza ubwo hanze hagiye amakuru yaherekejwe n’amashusho amugaragaza ari kwemerera umusore kumugira umugore gusa hadateye kabiri nyamusore ashyira hanze amafoto n’umukobwa ngo biteguraga kurushinga ubwo Miss Josiane arekwa ubwo.

 

 

Ibyo byose rero byagiye bimubera isomo rikomeye mu buzima ndetse n’aho yavuye kucyizere cyinshi naho hamushyiramo imbaraga zo gukomeza gukora ntacike intege.Mu rwego rwo kwifuza ko n’abandi bantu bagira amasomo bamukuraho, yadutangarije ko agiye gutangiza gahunda y’ibiganiro byigisha abantu ndetse asaba buri umwe wese kumuba bugufi.

 

Josiane, aganira na UMUNSI.COM , yagize ati:”Yego ngiye gutangira ibiganiro byigisha amasomo y’ubuzima abantu babamo umunsi ku munsi kandi ibyo biganiro ndabitangira vuba , ndasaba abantu bose ko bamba hafi”. Josiane , yatangaje ko azajya abinyuza kuri Youtube Channel ye bwite , yafunguye akayita Mwiseneza Josiane Official.

Yakoze urugendo n’amaguru

Previous Story

Musore wibaza umukobwa niba nta mukunzi afite ! Dore uburyo bwiza wakoresha mu kumenya niba umukobwa nta mukunzi afite

Next Story

The Ben agira ikinyabupfura tumwubahe ! Umushoramari Ishimwe Lambert yahishuye ibintu abahanzi Nyarwanda basabwa kwigira kuri The Ben – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop